Yanditswe Jan, 06 2017 19:50 PM | 1,819 Views
Minisiteri y'umutungo kamere mu Rwanda iratangaza hagiye gufatwa ingamba zo gukoresha ikoranabuhanga mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Ni mugihe kugeza ubu 80% byabakora ubucukuzi bagikoresha uburyo bwa gakondo. Ibi byatangajwe mugihe iyi minitseri yizihizaga umunsi mpuzamahanga w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Bimwe mu bibazo bikunze kugaragara mu bakora umwuga w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro birimo ibikoresho byifashishwa muri uyu mwuga bihenze, impanuka z'ibirombe bigwira abacukura ndetse n'ibiciro mpuzamahanga by'amabuye y'agaciro bigenda bimanuka.
Gusa, ku rundi ruhande bamwe mu bacukuzi bamaze gukoresha ikoranabuhanga bavuga ko ari ingenzi iyi gahunda iramutse igeze nahandi bakora ubucukuzi nkubu.
Jean Malick Kalima umuyobozi mukuru wa wolfram, sosiyete icukura amabuye y'agaciro avuga ko nubwo bagenda bahura n'ibibazo bitandukanye muri uyu mwuga ngo hari urwego bamaze kugeraho mu ikoranabuhanga bikagenda byongera umusaruro, "nka gasegereti igiciro cyari ibihumbi 23 by'amadorari ku itoni, ku giciro mpuzamahanga, ariko byaraguye bigera kubihumbi 13 by'amadorari ku itoni urumva ko byaguye nka 50%, ariko ntabwo turacika intege kuko iby'amabuye bigira gutya bikazamuka, bikamanuka ubu byongeye kuzamuka ntituracika intege"
Dr Vincent Biruta minisitiri w'umutungo kamere, mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro avuga ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kongerera ubumenyi abakora uyu mwuga,kandi bagahanga udushya hagamijwe kongera umusaruro, "Intambwe izakurikiraho ni ukongerera agaciro ku byamaze kuyungururwa kugira ngo ibyo twohereza mu mahanga bigende bifite agaciro kagaragara, aho niho hari imishinga ijyanye no gutangiza uruganda rwa Karuruma rushongesha gasegereti n'ibindi bizagenda biza nicyo kerekezo, tukava mu bucukuzi bwa gakondo tukajya mu bukoresha ikoranabuhanga rigezweho nanone tugashyira imbaraga nyishi mu bushakashatsi bw'amabuye y'agaciro."
Ubuyobozi bw'iyi minisiteri buvuga ko mu mwaka w'2014 babonye umusaruro w'ámabuye y'ágaciro angana na toni zisaga ibihumbi 16 .(16,357) zinjije amadevise asaga miliyoni 210 (210,680,316) z'amadorari ni ukuvuga amafaranga asaga miliyari 172.
Mu mwaka w'2015 toni zaje kugabanuka zigera kubihumbi 13,990 zinjije amadevise miliyoni zisaga 149 (149,082,443) y'amadorari bingana námafaranga asaga miliyari 122 kubera ibiciro mpuzamahanga byaje kumanuka.Mu mwaka ushize wa 2016 ibi biciro mpuzamahanga bikaba byaratangiye kuzamuka.
Intego ikaba ari uko muri uyu mwaka wa 2017 nta gihindutse bazabona umusaruro wa Toni zisaga ibihumbi 14 (14,500) bakazinjiza amadevise miliyoni zisaga 165 (165,400,000) z'amadorari angana na miliyari 135 z'amafaranga y' U Rwanda.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru