Yanditswe May, 10 2017 18:54 PM | 2,350 Views
Umuyobozi mukuru w'umuryango Smart Africa Dr. Hamadoun Touré aravuga ko kugirango ikoranabuhanga rigere hose muri Africa bidasaba imfashanyo y'amahanga. Dr. Hamadoun Touré akaba asanga ahubwo aya ari amahirwe ku bikorera bo mu bihugu bigize uyu mugabane.
Mu kiganiro Dr. Hamadoun Touré yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe na Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko gukwirakwiza ikoranabuhanga muri Africa nk'intego y'ingenzi ya Smart Africa, bidasaba imfashanyo z'amahanga. Dr. Hamadou Touré akaba asanga ahubwo aya ari amahirwe ku bikorera.
Umuyobozi mukuru wa Smart Africa, avuga kandi ko ibimaze gukorwa n'u Rwanda, byabera ibindi bihugu bya Afurika urugero, mu bijyanye n'ikoranabuhanga ryoroshya ubuzima bw'abaturage.
Kugeza ubu, gahunda ya Smart Africa imaze kwinjirwamo n'ibihugu 18, aho mu nama ya Transform Africa igihugu cya Afurika y'epfo kuri uyu wa gatatu nacyo cyasinye amasezerano akigira umunyamuryango. U Rwanda ruhagarariwe na minisitiri w'urubyiruko n'ikorabuhanga Jean Philbert Nsengimana hamwe n'umuyobozi wa Smart Africa, basinyanye amasezerano y'ubufatanye n'ibigo byakataje mu ikoranabuhanga, birimo n'icya Microsoft.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru