Yanditswe Nov, 11 2018 19:06 PM | 52,055 Views
Mu gihe hari
abaturage bagifite imyumvire iri hasi muri gahunda yo kuboneza urubyaro bitewe
n'imyemerere yabo, ndetse n'imiterere y'imibiri yabo, minisiteri y'ubuzima yo
iratangaza ko ubukangurambaga bukorwa hakiri kare buzatuma umubare w'abitabira
iyi gahunda uzamuka.
Hashize igihe ubwiyongere bw'abaturage butajyanye
n’umusaruro bugaragazwa nk’ikomyi ikomeye ku itarambere.Mu Rwanda, imibare
y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko umunyarwanda kazi abyara
abana bari ku kigero cya 4.2. Bikaba bitenyajiwe ko umubare w’abana
umunyarwandakazi abyara ugera kui 2.3 muri 2050.
Hagati aho abamaze kumva ibyiza byo kuboneza urubyaro babihuza n’imibereho myiza y’umuryango ariko ku rundi ruhande hakaba hakigaragara abagifite imyumvire itari muri uwo murongo:
Mukeshimana Lucie ufite uburambe bw'imyaka 10 muri serivisi zo kuboneza urubyaro, asanga ikibazo cya serivisi zihuse kandi zoroheye abaturage gikwiye kwitabwaho kugira ngo ubwitabire bwiyongere. Ati, ''Imbogamizi zikunze kubaho ni uko hari abakenera serivisi, ntibabone abahita bazibaha hanyuma n'aho bazibonye hamwe na hamwe hajemo uburyo bwo kwishyura serivisi, abafite mituweli biraborohera, ariko abatayifite usanga ari imbogamizi.''
Minisiteri y'ubuzima itangaza ko igipimo cy'abitabira kuboneza urubyaro magingo aya gihagaze 53%, muri bo 48% bakoresha uburyo bwa kizungu. N'ubwo hari ingamba mu guhangana n'ikibazo cy'ubwiyongere bw'abaturage, iki kibazo gifite ubukana kuko imibare igaragazwa n'ikigo gishinzwe ibarurishamibare yerekana ko kuri km21 habarurwa abaturage 416, kandi bashobora bakwikuba 2 mu mwaka wa 2030 niba nta gikozwe.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru