Yanditswe Mar, 12 2017 04:14 AM | 1,537 Views
USA-Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze ikiganiro muri Kaminuza ya Harvard, kikaba cyabereye mu kigo cy’iterambere mpuzamahanga cy'iyi kaminuza. Kitabiriwe n’abanyeshuri, abarimu n’impuguke mu nzego zitandukanye, ahanini kibanze ku buryo impinduka mu miyoborere zatumye ibihugu byinshi bigera ku mibereho myiza y’abaturage ariko bimwe bikaba byarasigaye inyuma.
Prof. Ibramason umwe mu bayobozi b’iyi kaminuza yabanje kugaragaraza umuvuduko u Rwanda rugenderaho mu iterambere mu nzego zitandukanye avuga ko uyu muvuduko ugaragaza ubushake nicyerejezo cya leta y'u Rwanda mu iterambere.
Mu kiganiro yatanze Umukuru w'igihugu yagaragaje ko n’ubwo bimeze bityo iterambere ridashobora kugerwaho mu gihe rishingiye ku muntu umwe n'ubwo ngo yaba ari perezida. Yavuze ko iterambere nyaryo rigerwaho mu gihe cyose buri wese agaragaza uruhare rwe.
Yagize ati:“Ku mpamvu imwe yoroshye intambwe tugenda dutera mu gihugu cyacu ntabwo igerwaho kubera umuntu umwe..Yego Perezida yaba akora ibintu byiza, ariko haba hakenewe ko abantu bose buri muntu yubahiriza uruhare rwe mubyo ashinzwe kandi nziko ibigenda bigerwaho ni uko abantu bakora..Yenda Perezida yarara amajoro agenzura ko abantu bakora ariko ubona ko abantu bakora ibyo bashinzwe.”
Perezida Kagame yasobanuye ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho,atari ibitangaza byaje bikituraho, ahubwo ko ari ibintu bishoboka kandi byakorwa n'ahandi hose ku isi.
ati “u Rwanda nta bushobozi dufite bwo gukora ibitangaza.. ibyo dukora ni uko ari ibintu bishoboka gukorwa...” Yabwiye abari muri icyo kiganiro ko abanyarwanda baharaniye agaciro kabo, kandi ko agaciro ari ukumva ko nabo bashoboye iyo bahagurutse, bakiyemeza ko aribo bagomba kwikorera ibyo bifuza kugeraho.
“Igitekerezo cy’agaciro kigamije kuzamura ukwihesha agaciro mu muntu akumva ko ashoboye...yenda ntabwo yari ashoboye ejo hashize,ariko ubu barashoboye..Iyo bavuze bati tugiye gukora iki bashoboye kugikora..bagikora..iyi rero niyo mvano yigitekerezo cy’agaciro.” Perezida Kagame
Yavuze ko mbere icyari ikibazo ku banyarwanda, ari uko biyumvaga mu ntege nke zabo, aho kumva ko bafite imbaraga, bigatuma habaho gutegereza ko abandi aribo bagira icyo babakorera.
Ku rundi ruhande ariko umukuru w’igihugu yavuze ko n’ubwo ibi bikorwa hataburamo imbogamizi zijyanye n’amabwiriza y’ibihugu biri mu nzira y'amajyamabere harimo n'u Rwanda.
Agaruka ku mugabane wa Afurika,perezida Kagame yavuze ko Afurika nta yandi mahitamo ifite uretse gukoresha umutungo ifite mu kubona ibisubizo by'ibibazo bihari. Yerekanye ko muri iki gihe isi irimo guhinduka mu buryo bwihuse, n'ubwo rimwe na rimwe aho ibintu bigana haba hadasobanutse. Ibi ngo bigomba gutuma abanyafurika bafata iya mbere mu kwihitiramo inyungu, n'ibibabereye, aho gutegereza ko hari undi ugomba kubibakorera.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru