AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Hatangiye igeragezwa ry'uburyo bushya bwo kurwanya ibyonnyi mu Rwanda

Yanditswe Dec, 22 2017 21:46 PM | 4,572 Views



Mu Rwanda hatangiye kugeragezwa uburyo bw'imihingire bugamije kurwanya ibyonnyi birimo na nkongwa idasanzwe. Ubu buryo buzwi nka ''Push-Pull'' kuri uyu wa Gatanu bwaganiriweho n'abashakashatsi ndetse n'abahinzi bahagarariye abandi mu Rwanda, bukaba bwibanda kubangikanya imyaka n'ibyatsi byifitemo impumuro yirukana ibyonnyi.

Nkongwa idasanzwe ni kimwe mu byonnyi bihangayikishije abahinzi haba mu Rwanda no hirya no hino ku isi. Uburyo bukomatanyije burimo no gutera imiti yica udukoko ibi byonnyi bugenda butanga umusaruro ariko bisa naho ikibazo kigikeneye izindi ngamba zo kukirwanya.

Ikigo mpuzamahanga mu kurwanya ibyoni ICIPE (International Center for Insect Physiology and Ecology) gitangaza ko uburyo bwo kubangikanya ibimera byifitemo bushobozi bwo kwirukana ibyonnyi buzwi nka PUSH-PULL, buhangana ku rwego rwo hejuru na nkongwa idasanzwe imaze igihe iyogoza ibigori mu duce dutandukanye tw'isi.

Mu duce dutandukanye tw'igihugu hari abahinzi bamaze gushyikirizwa ibyatsi bya Desmodieu na blacaria bizwi ho guhashya ibyonnyi n'icyatsi cya rwona, aba bahinzi bakavuga ko ngo ibi byatsi bifite n'undi mumaro ukomeye haba mu kugaburirwa amatungo no kurwanya isuri.


Umuyobozi w'ishami ry' ubushakashatsi mu kigo gishinzwe iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda Dr. Karangwa Patrick avuga ko buriya buryo bwo guhangana n'ibyonnyi hifashishijwe kubangikanya imyaka n'ibimera byifitemo ubushobozi bwo kwirukana ibyonnyi ''Push-Pull'' bwatangiyekugeragezwa mu bigo by' ubushakashatsi bitandukanye ndetse no mu mirima y'imwe mu bahinzi ngo bukaba bwitezweho gutanga umusaruro bufatanyijwe n' izindi ngamba zisanzweho zo kurwanya nkongwa idasanzwe.


Ubushakashatsi bugaragaza ko ibigori bifie agaciro ka miliyari n' igice y'amadorari byangizwa n' ibyonnyi (stemborer) buri mwaka muri Afrika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara mu gihe ngo 24% b'umusaruro ubarirwa miliyari na magana abiri z'amadorari wangizwa n' icyatsi bamwe bita rwona abandi kurisuka (Striga). Buriya buryo bwo kurwanya ibyonnyi busanzwe bumenyerewe ariko ibyo kuba buhangana na nkongwa byo bimaze amezi make bimenyekanye



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira