Yanditswe December, 22 2017 at 21:46 PM | 2862 Views
Mu Rwanda hatangiye kugeragezwa uburyo bw'imihingire bugamije kurwanya
ibyonnyi birimo na nkongwa idasanzwe. Ubu buryo buzwi nka ''Push-Pull'' kuri uyu
wa Gatanu bwaganiriweho n'abashakashatsi
ndetse n'abahinzi bahagarariye abandi mu Rwanda, bukaba bwibanda kubangikanya
imyaka n'ibyatsi byifitemo impumuro yirukana ibyonnyi.
Nkongwa idasanzwe ni kimwe mu byonnyi bihangayikishije abahinzi haba mu
Rwanda no hirya no hino ku isi. Uburyo bukomatanyije burimo no gutera imiti yica
udukoko ibi byonnyi bugenda butanga umusaruro ariko bisa naho ikibazo
kigikeneye izindi ngamba zo kukirwanya.
Ikigo mpuzamahanga mu kurwanya ibyoni ICIPE (International Center for Insect Physiology and Ecology) gitangaza ko uburyo bwo kubangikanya ibimera byifitemo bushobozi bwo kwirukana ibyonnyi buzwi nka PUSH-PULL, buhangana ku rwego rwo hejuru na nkongwa idasanzwe imaze igihe iyogoza ibigori mu duce dutandukanye tw'isi.
Mu duce dutandukanye tw'igihugu hari abahinzi bamaze gushyikirizwa ibyatsi bya Desmodieu na blacaria bizwi ho guhashya ibyonnyi n'icyatsi cya rwona, aba bahinzi bakavuga ko ngo ibi byatsi bifite n'undi mumaro ukomeye haba mu kugaburirwa amatungo no kurwanya isuri.
Umuyobozi w'ishami ry' ubushakashatsi mu kigo gishinzwe iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda Dr. Karangwa Patrick avuga ko buriya buryo bwo
guhangana n'ibyonnyi hifashishijwe kubangikanya imyaka n'ibimera byifitemo
ubushobozi bwo kwirukana ibyonnyi ''Push-Pull'' bwatangiyekugeragezwa mu bigo
by' ubushakashatsi bitandukanye ndetse no mu mirima y'imwe mu bahinzi ngo
bukaba bwitezweho gutanga umusaruro bufatanyijwe n' izindi ngamba zisanzweho zo
kurwanya nkongwa idasanzwe.
Ubushakashatsi bugaragaza ko ibigori bifie agaciro ka miliyari n' igice y'amadorari byangizwa n' ibyonnyi (stemborer) buri mwaka muri Afrika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara mu gihe ngo 24% b'umusaruro ubarirwa miliyari na magana abiri z'amadorari wangizwa n' icyatsi bamwe bita rwona abandi kurisuka (Striga). Buriya buryo bwo kurwanya ibyonnyi busanzwe bumenyerewe ariko ibyo kuba buhangana na nkongwa byo bimaze amezi make bimenyekanye
Ikigo cy' igihugu gishinzwe ubumenyi bw' Ikirere, Meteo Rwanda kivuga ko imvura y'umu ...
September 07, 2017 at 17:22 PM
Soma inkuru
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'ubuhinzi n'ubworozi Tony Nsanganira aratangaza ko g ...
July 20, 2016 at 11:30 AM
Soma inkuru
Ministeri y'ubuhinzi n'ubworozi iremera ko habayeho amakosa mu mitegurire y'inama yig ...
June 16, 2016 at 12:44 PM
Soma inkuru
Mu butumwa minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi yagejeje ku baturage bahinga bo mu karere ka G ...
June 08, 2016 at 10:17 AM
Soma inkuru
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi avuga ko iyi ministeri yatangi ...
April 05, 2016 at 15:54 PM
Soma inkuru