AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Hon. Mukabalisa yakiriye Dr. Alim Tunc umudepite mu nteko ya Turukiya

Yanditswe Jun, 01 2017 16:50 PM | 3,068 Views



Perezida w'inteko umutwe w’abadepite, madame Mukabalisa Donatille yakiriye Dr. Alim Tunc, umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Turukiya, akaba na perezida w’itsinda ry’umubano hagati y’abadepite ba Turukiya n’ab’u Rwanda. 

Dr Alim Tunc avuga ko urugendo rwe rugamije gutangiza umubano uhamye hagati y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi. Yagize ati,"naje muri gahunda yo gutangiza imikoranire ihamye y’inteko zombi, no kureba icyakorwa mu guteza imbere umubano hagati ya Turukiya n’u Rwanda, n’imikoranire mu bijyanye n’ubukungu, umuco n’ubukererugendo."

Yazanye kandi n’itsinda ry’abagiraneza bazakora ibikorwa by’ubugiraneza, ndetse bakanatanga impano muri uku kwezi kw’igisibo cy’abayisilamu. Ku ruhande rwe, perezida w’umutwe w’abadepite, madame Mukabalisa Donatille avuga ko uruzinduko rugiye gushimangira umubano w’inteko zombi, kandi ko banagize umwanya wo kumugaragariza intambwe u Rwanda rumaze gutera.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama