AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yafashe mu mugongo Abanya-Kenya nyuma y’urupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...
  • Ben Kayiranga na Mico The Best bateguje igitaramo gikomeye mu Bufaransa – Soma inkuru...

Hon.Mukabalisa yakiriye itsinda ry'abadepite b'abanyazambia bari mu rugendoshuli

Yanditswe May, 15 2017 16:18 PM | 2,977 Views



Perezida w’umutwe w’abadepite, madame MUKABALISA Donatille yagiranye ibiganiro n’itsinda ry’abadepite 7 bo muri Zambia bari mu rugendo shuri hano mu Rwanda. Aba badepite baje kwigira ku Rwanda ibyerekeranye na gahunda z’ubuzima bw’imyororokere, kuko rwabashije kugera ku ntego z’ikinyagihumbi muri urwo rwego.

Abadepite bo muri komisiyo y’ubuzima, iterambere ry’icyaro n’imibereho y’abaturage mu nteko ishinga amategeko ya Zambia baje kwigira ku Rwanda ingamba rwafashe kugira ngo rube mu bihugu 19 byabashije kugera ku ntego y’ikinyagihumbi yo kugabanya umubare w’abagore bapfa babyara ho ¾.

Perezida w’iyi komisiyo Hon. Dr Jonas KAMIMA CHANDA avuga ko iyi ntambwe y'u Rwanda yafasha Zambia kurenga imbogamizi barimo guhura nazo, “...turi hano, kugira ngo turebe amasomo twakwigira ku Rwanda, dushobora gukoresha muri Zambia, kubera ko dufite imbogamizi zimwe, ariko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije  mu kugera ku ntego z’ikinyagihumbi, zirimo n’izerekeye ubuzima bw’imyororokere nko kuboneza urubyaro, kugabanya umubare w’abagore bapfa babyara n’imfu z’abana. Mbese dushimishwa n’uburyo u Rwanda ari intangarugero muri Afurika.”

Perezida w’umutwe w’abadepite, madame MUKABALISA Donatille wagiranye ibiganiro n’aba badepite kuri uyu wa mbere, avuga ko hari byinshi basangiza bagenzi babo, by’umwihariko umusanzu wabo mu gushyiraho amategeko yerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere, “Icya mbere cyo mu birebana n’amategeko, nakwibutsa ko hari itegekko rirebana n’ubuzima bw’imyororokere inteko ishinga amategeko yatoye mu gihe gishize, ariko hari n’ibindi bikorwa biri mu rwego rw’ubuzima, ibirebana na mutuelle de sante, ibirebana n’ibindi bikorwa bitandukanye by’ubuzima, ndetse hakaba hari n’ibikorwa n’ihuriro ry’abagize inteko ishinga amategeko baharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere RPRPD. Ibyo rero ni byo tubasangiza mu rwego rw’inshingano zacu nk’abagize inteko ishinga amategeko, ariko noneho no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye zo mu rwego rw’ubuzima n’ubuzima bw’imyororokere.

Aba badepite barimo gutegura inyigo y’uburyo Zambia yazagera ku ntego y’iterambere rirambye mu rwego rw’ubuzima hibandwa ku buzima bw’imyororokere. Mu gihe cy’icyumweru bazamara mu Rwanda, bakazaganira n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’urwego rw’ubuzima.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira