AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Huye: Abaturage basigaye bumva agaciro n'akamaro ka siporo ku buzima

Yanditswe Sep, 24 2017 17:08 PM | 4,532 Views



Bamwe mu batuye akarere ka Huye bavuga ko gukora siporo bibafasha kugira ubuzima bwiza birinda kurwaragurika ndetse bikanatuma basabana. Ibi babigarutseho kuri iki cyumweru ubwo bahuriraga mu mujyi wa Huye muri siporo rusange yateguwe n'ihuriro ry'abanyashuri biga Pharmacy mu Rwanda ku bufatanye n'akarere ka Huye babinyujije mu kigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC.

Bamwe mu baturage n'abayobozi b'akarere ka Huye bakoze siporo mu mihanda inyuranye yo mu mujyi wa Huye. Mutuyimana J.Paul uhagarariye Association y'abanyeshuri  biga Pharmacy mu Rwanda avuga ko ubusanzwe ibikorwa nk'ibi babikoreraga mu mujyi wa Kigali, ariko ngo batangiye no kubijyana mu turere aho banapima indwara zitandura nyuma ya siporo.

Umuyobozi w'akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, avuga ko  muri Huye siporo imaze kuba umuco bitewe n'icyo ibamariye, agasaba ababyeyi kuyikangurira n'abana babo kugirango bakure bayikunda.

Uretse kuba habaye siporo  ku baturage n'abayobozi mu karere ka Huye nyuma yayo hanabayeho igikorwa cyo gupima ku buntu abayitabiriye indwara zitandukanye by'umwihariko izitandura mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyumweru cyahariwe kwirinda indwara z'umutima.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira