Yanditswe Jul, 03 2016 16:23 PM | 2,270 Views
Mu karere ka Huye, Madamu Jeannette Kagame yatangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka inzu nini izajya ibamo abakecuru b'incike za jenoside izuzura mu mwaka umwe ifite agaciro ka miliyoni 390. Akaba yanatashye ku mugaragaro inzu 2 zifite agaciro ka miliyoni 78 zizatuzwamo ababyeyi 16 b'incike.
Izo nzu ebyiri ziherereye mu kagari ka Bukomeye mu karere ka Huye. Ni inzu zifite ibyangombwa byose zikazaturwamo n'abakecuru 16 bagizwe incike na jenoside yakorewe abatutsi babaga ahantu hatandukanye muri Huye.
Madamu Jeannette Kagame yanashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa indi nzu nini izatuzwamo abandi babyeyi 102 nabo batagira kivurira, ibikorwa bitegurwa buri mwaka n'umuryango Unity Club abereye umuyobozi w'ikirenga.
Aba bakecuru basazwe n'ibyishimo ndetse banamugenera impano aho bavuze ko bagiye guca ukubiri n'ubwigunge
Madamu Jeannette KAGAME yavuze ko aba bakecuru bagomba guhabwa uburenganzira kuko hari ababuvukijwe ku mitungo yabo kuko ntawe ubavugira basigaye bonyine. Aha yanabashimiye uburyo bagize uruhare mu gusana umuryango nyarwanda bawurerera uko bikwiriye.
Yagize ati: “Twibuka iteka ko ababyeyi nkamwe mwafashije igihugu cyacu kubona ibisubizo by'ibibazo bikomeye mubifatanije n'ibikomere bitandukanye ndetse n'intimba itoroshye yo kubura abana n'imiryango yanyu. Mwarereye u Rwanda mwita ku mfubyi za Jenoside zitagira ingano nk’uko abo mwareze babihamya. Harageze rero ko umuryango mwasannye nawo ubitaho ukabitura ukabasazisha neza. Nkaba nsanga byari bikwiye ko twazatekereza irindi zina munyemereye tukazarekeraho kubita incike bikavaho kuko mwafashije umuryango nyarwanda kwirema bundi bushya.”
Inzu ebyiri zatashywe zifite agaciro ka miliyoni 78 hatarimo ibikoresho byo mu nzu mu gihe inzu nini izubakwa mu gihe cy'umwaka izuzura itwaye miliyoni 390. Ibi bikorwa bigirwamo uruhare n'umuryango Unity Club n'abafatanyabikorwa nka Avega, amwe mu mabanki n'ibigo bya leta n'abikorera.
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru