Yanditswe Sep, 30 2017 20:59 PM | 5,392 Views
Perezida wa Sena y’ U
Rwanda, Makuza Bernard, ubwo yatahaga ku mugaragaro umudugudu w’
ikitegererezo mu karere ka Huye,
umudugudu wubatse mu murenge wa Simbi mu kagari ka Kabusanza, yibukije
ababubakiwe izi nzu ndetse n’ abanyarwanda muri rusange ko bagomba kumva ko n'
abo ibyiza bibagenewe ntibumve ko hari abandi bigenewe bo batabikwiye.
Igikorwa cy’umuganda rusange harimwa ahazahingwa ubwatsi bw’ inka zizahabwa abatuye muri uyu midugudu, ni cyo cyahujwe no gutaha inzu eshanu ziwugize. Imwe muri izi nzu, ituwemo n’imiryango ine. Inzu zo muri uyu mudugudu uhereye mu musingi zubakishije amabuye na sima, zikagira inkuta z'amatafari ahiye, zikaba zinasakajwe amabati akomeye. Zifite amashanyarazi zikanagira ibigega bifata amazi.
Nyiramyasiro Beata n' Uwineza Justine, bamwe mu bashyikirijwe izi nzu, ku maso yabo no mu ijwi basohora, bagaragaza ibyishimo bivanze n'ikiniga. Kuri bo ngo ntibiyumvishaga ko bava mu buzima bwo gusembera babagamo, bakaba mu nzu nk'izi.
Perezida wa sena y’u Rwanda,
Bernard Makuza wifatanije n’aba baturage mu muganda, akanataha uyu mudugudu ku
mugaragaro, asaba abahawe izi nzu n’abanyarwanda muri rusange, kumva ko nabo
ibyiza bibagenewe, ntihagire uwumva ko bigenewe abandi.
Abaturage baturiye uyu mudugudu baje kwifatanya n’abaturanyi babo mu gikorwa cy' umuganda, bavuga ko kuba uyu mudugudu uzaherekezwa n'ibindi bikorwa nk'amazi meza n' amashanyarazi, bituma nabo bawitezeho impinduka nziza mu mibereho yabo.
Uyu mudugudu w'ikitegererezo wa Kabusanza, mu cyiciro cya mbere wubatswemo inzu zitumwemo n'imiryango 20, ishuri ry'incuke n' ikiraro rusange. Wuzuye utwaye amafaranga y' u Rwanda hafi miliyoni 300. Mu bisigaye kuhagezwa, ni amashanyarazi akomoka ku mazi kuko ubu bakoresha aturuka ku mirasire y'izuba, hakazanagezwa amazi meza. Binateganijwe ko hazubakwa n'ibindi bikorwaremezo birimo nk'ishuri ry'imyuga, ivuriro rito n' isoko.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru