Yanditswe May, 25 2016 17:24 PM | 1,590 Views
Abashakashatsi n'abakozi b'ibigo by'ubuziranenge baturutse mu bihugu 17 bya Afurika, bateraniye i Kigali mu nama y'iminsi itatu yiga ku buziranenge bw'imiti gakondo yifashishwa muri Afurika. muri iyi nama kandi bazanashyiraho amabwiriza agenga imikoreshereze y'iyi miti.
Hagati ya 80 na 90 % by'abatuye Afurika bakoresha imiti gakondo ituruka mu byatsi no mu biti bemeza ko ishobora gukiza indwara zitandukanye. Ubushobozi bwo kuvura bw’iyi miti bunemezwa n’abashakashatsi basobanura ko inyuranye n’imiti ya kizungu iba yabanje kuvangwa n'ibindi kugirango ibone kugira imbaraga zo gukiza, nk'uko bisobanurwa na Dr Mane Ibrahim, umushakashatsi akaba n'umujyanama mu by'imiti gakondo muri senegal, ndetse na Lorraine Amanda Kabashe, ukomoka muri Afurika y'epfo.
“Nari ndwaye cyane, nababazwaga na Cancer, ntabwo ari imiti iyi igezweho yambashishije kuhivana n’ubwo nabashije kubagwa kabiri kose, ariko bitangaje nabashije gukizwa n'imiti gakondo iyo ndwara irakira, n’ubwo bavuga ko itagenda burundu ndacyakurikiranwa ariko urumva ko iyi miti yamfashije kandi nzakomeza gutyo.” Dr Mane Ibrahim
Dr Mark Cyubahiro Bagabe, umuyobozi w'ikigo gishinzwe ubuziranenge mu Rwanda (RSB) avuga ko kugeza ubu mu Rwanda naho abantu bizera ko imiti gakondo ikiza byinshi, ariko ikibazo ngo ni uko iyi miti nta buryo bwo gusuzuma ubuziranenge bwayo hifashishijwe imashini
Umunyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'abavuzi gakondo muri Afurika, Dr Limogene Nsengimana, yatangaje ko iyi miti ikwiye guhabwa agaciro kuko ihawe umurongo mwiza w'uburyo ikoreshwa yavura indwara nyinshi.
Muri iyi nama harigwa n’uko hashyirwaho amategeko agenga imikoreshereze y'iyi miti ku rwego rwa Afurika, ku buryo yagirira akamaro abayikoresha.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru