AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

U Rwanda na Tanzania mu bufatanye bwo gukumira ibyaha byambukiranya imipaka

Yanditswe Aug, 07 2017 22:01 PM | 3,036 Views



Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania, IGP Simoni Sirro na mugenzi we w'u Rwanda CG Emmanul Gasana bashyizeho itsinda rigiye gukurikirana no kwihutisha ibyemeranyijwe n'impande zombi muri 2013, birimo gufatanya gukumira ibyaha byambukiranya imipaka.

Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania, Simon Sirro yasuye icyicaro gikuru cya polisi y'u Rwanda ku Kacyiru agirana ibiganiro na mugenzi we w'u Rwanda, CGP Emmanuel Gasana wari kumwe n'abofisiye bakuru muri polisi y'igihugu.

Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda, CGP Emmanuel Gasana yavuze ko ibiganiro yagiranye na mugenzi we byari bigamije gushyiraho uburyo bushya bukurikirana ibikubiye mu masezerano y'ubufatanye bagiranye na Tanzania muri 2013 bigaragara ko yadindiye. Ni amasezerano yari arimo ay'ubufatanaye mu gutanga amahugurwa ya gipolisi, kurwanya no gukumira abanyabyaha bambukiranya imipaka, guhana amakuru n'izindi ngingo.

Simon SIRRO nawe yashimangiye ko igihe kigeze ngo bashyire imbere ibikorwa, asobanura ko icyabuze atari ubushobozi bushyira mu bikorwa ibyemeranyijwe n'impande zombi, ahubwo ko ari ubushake ari nayo mpamvu hashyizweho itsinda rizihutisha ibyumvikanyweho. Yagize ati, ''Twasinye amasezerano y'ubufatanye, twaje kureba ishyirwa mu bikorwa ryayo, ni ibihe byakozwe ni ibihe bitakozwe ? ibitarakozwe turebe icyabiteye. Ni nayo mpamvu twumvikanye ko itsinda twashyizeho ryicara rikabishyira mu bikorwa kuko ntibinasaba imbaraga nyinshi igikenewe ni ubushake abantu kumva ko amagambo adafite umwanya ahubwo ibikorwa.''

Simon Sirro asanga ubuvandimwe bw'abanyarwanda n'abanyatanzaniya ari bwo bufasha izi nzego zombi gukora ibirenze imipaka yabyo. Kuva uyu mwaka wa 2017 watangira aba bayobozi ba Polisi z'ibihugu byombi bamaze guhura inshuro 3. Ubwa mbere bahuriye ku mupaka wa Rusumo, ubwa kabiri bahurira i Dar es salaam no kuri iyi nshuro ya gatatu bahuriye i Kigali.

Simon SIRRO yahawe uyu mwanya na Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli mu mpera z'ukwezi kwa Gatanu uyu mwaka, awusimbuyeho IGP Ermest Mangu.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize