AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Perezida Kagame yafunguye umushinga w'isoko rihujwe rya Afrika ry'ubwikorezi

Yanditswe Jan, 29 2018 19:02 PM | 5,816 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'umuyobozi w'umuryango w'Afurika yunze ubumwe arahamagarira abanyafurika kongera imbaraga mu bikorwa bigamije kurushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Ibi umukuru w’igihugu akaba abigarutseho ubwo yasozaga k’umugaragaro imirimo y’inama y’inteko rusange y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe yari imaze iminsi 2 ibera I Addis Ababa muri Ethiopia ku cyicaro cy’uyu muryango.

Mbere yo gusoza imirimo y’iyi nama, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'umuyobozi w'umuryango w'Afurika yunze ubumwe yabanje kwitabira inama n’ibikorwa binyuranye. Ari kumwe na mugenzi we wa Togo Faure Gnassingbé ndetse n'umuyobozi wa komisiyo y'umuryango w'Afurika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat, Perezida Paul Kagame akaba yafunguye k'umugaragaro isoko rihujwe ryo gutwara abantu n’ibintu mu ndege ku rwego rw'umugabane w'Afurika.

Gushyiraho iri soko bikaba byaremejwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika yunze yabereye I Yamoussoukro muri Cote d’Ivoire mu mwaka wa 2015. Kugera mu mpera z’umwaka ushize wa 2017 ibihugu 21 birangajwe imbere n’u Rwanda nibyo byari bimaze gushyira umukono ku masezerano abihuriza muri iryo soko rihujwe ryo gutwara abantu n’ibintu mu kirere. Imibare y’ikigo nyafurika cy’ibarurishamibare yo mu mwaka wa 2016, Africa statistical yearbook 2016, igaragaza ko ibi bihugu 21, bifite abaturage bagera kuri miliyoni 652, ni ukuvuga abasaga 50% by’abatuye umugabane w’Afurika. Imibare yo mu mwaka wa 2015, igaragaza kandi ko musaruro mbumbe w’ibi bihugu wabarirwaga muri miliyari n’igice y’amadorali y’Amerika, anagana na 61% by’umusaruro mbumbe w’umugabane w’Afurika wose muri rusange.

Kuba ibi bihugu byarafashe iya mbere bigashyira umukono kuri aya masezerano, byitezweho gukangura ibindi nabyo bitarasinya, kuko ibigera kuri 19 gusa byihariye 53% by’abakerarugendo bagera kuri miliyoni 63.5 basura Afurika.

Inyigo yakozwe ubwo impuguke mu bukungu zatangaga iki cyifuzo, yagaragaje ko guhuza isoko ryo gutwara abantu n’ibintu mu kirere biramutse bikozwe mu bihugu 12 bya Afurika, umusaruro mbumbe wabyo wakwiyongeraho miliyari 1.3 z’amadolari, hagahangwa imirimo mishya 155 000, hakazigamwa miliyoni 500 z’amadolari mu matike y’indege, bikongera serivisi ku kigero cya 75%.

Iri soko kandi ni umwe mu mishinga ya AU izagerwaho mbere ya 2063, hagamijwe kwihuza kw’ibihugu, amahoro n’iterambere ry’umugabane.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama