AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Ibijyanye n'uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Gabon n'ahandi

Yanditswe Oct, 30 2016 16:26 PM | 3,001 Views



Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagarutse mu gihugu nyuma y’uruzinduko yari amazemo iminsi mu bihugu 3 by’Afrika.

Muri uru ruzinduko rw’akazi, Prezida Paul Kagame yarugiriye muri Mozambique, I Brazzaville muri Repubulika ya Congo ndetse no muri Gabon.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangaje ko ari uruzinduko rw'ingirakamaro mu mubano w’u Rwanda nibyo bihugu, aha hari nyuma yuko Perezida Paul Kagame agirana ibiganiro na mugenzi we wa Gabon Ali Bongo Ondimba i Libreville umurwa mukuru w'iki gihugu

Abakuru b’ibihugu byose uko ari ibitatu Perezida Kagame yasuye bumvikanye ko hagomba kubaho ukwihutisha ubufatanye hagati y’ibihugu by’Afrika 

Muri ibyo bihugu 3, umukuru w'igihugu Paul Kagame yagiranye ibiganiro na bagenzi be barimo Ali Bongo Ondimba nyine wa Gabon, Denis Sassou N’gweso wa Congo-Brazzaville ndetse Felipe Nyusi , perezida wa Mozambique.

 Uretse gutsura umubano w’ibyo bihugu n’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yanabasobanuriye intambwe u Rwanda rugezeho rwiyubaka, abamurikira amahirwe y’ishoramari ari mu gihugu ndetse ashishikariza Abanyarwanda bari muribyo bihugu gutaha bagafatanya n’abandi mu gukomeza kubaka igihugu.

Inkuru irambuye mu mashusho:






Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira