AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ibisobanuro ku byemezo bimwe na bimwe byemejwe mu nama y'abaministiri iheruka

Yanditswe Dec, 12 2016 18:36 PM | 1,710 Views



Inama y’abaministre yateranye mu mpera z’icyumweru gishize yemeje zimwe muri za politki, amateka n’ingamba zo gushyira mu bikorwa izo politiki. Bimwe mu byemejwe harimo ibijyanye no kongera amazi, isuku n'isukura, politiki yo kurwanya uburara, ingengabihe y'amatora n'ibindi. Izi ngamba zasobanuriwe mu kiganiro bamwe mu ba Ministre batandukanye n’abanyamabanga ba Leta bagiranye n'abanyamakuru ku mugoroba w'uyu wa mbere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Dr. Alexis Nzahabwanimana yasobanuye ko Leta ifite gahunda yo kongera amazi ku buryo mu mwaka wa 2018 abatuye mu mujyi bazaba bagerwaho n’amazi 100% naho mu cyaro abaturage begerezwe amazi nibuze muri metero zitarenze 500. Yagize ati,"kugira ngo tubigereho tuzajya dutanga amazi ku bantu 700.000 ku mwaka, harimo no gukorana neza n'abashinzwe gutunganya imijyi, gutunganya neza imiyoboro itanga amazi bidasabye imiyoboro y'amazi, ndetse no gufata neza amazi y'imvura.''

Ku ngamba z’isuku n’isukura, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo yavuze ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo bitarenze mu 2018 ingo zose zizabe zifite ubwiherero, kandi hazitabwe ku  isuku mu mashuri cyangwa ahahurira abantu benshi, hanitabwe kuri gahunda yo gufata amazi y’imvura, ajya yangiza ibidukikije akabangamira n’imiturire.

Umunyamabanga wa Leta Muri Ministeri y’umutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr Alvera Mukabaramba, asobanura ibijyanye na politiki yo kurwanya uburara n’ingamba zo kuyishyira mu bikorwa,  yagaragaje ko iki kibazo kigenda cyongera ubukana kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, ariko Leta ikaba ifite ingamba zo kuvura abagizweho n’ingaruka no gushyiraho ikigo gishinzwe ibyo bibazo by'umwihariko.

Inkuru irambuye mu mashusho:





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura