Yanditswe Sep, 18 2017 14:09 PM | 3,753 Views
Isoko mpuzamahanga ry’amabuye y’agaciro guhera mu cyumweru gishize riragaragaza ukuzamuka gutunguranye kw’ikiguzi cy’amabuye y’agaciro ya Tungsten aya kandi akaba ari amabuye y’agaciro aza ku mwanya wa mbere muyo u Rwanda rwohereza kuri iri soko.
Ubuyobozi bukuru bw’ihuriro bwihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda bwatangaje ko iyi ari inkuru nziza ku Rwanda muri rusange kuko iki ari ikimenyetso kiza ukurikije amafaranga aba yarashowe muri uru rwego.
Amwe mu mabuye y’agaciro u Rwanda rwohereza hanze arimo Ubutare buzwi nka Tin, amabuye ya Coltan, ndetse na Tungsten izwi nka Wolfram
Hakurikijwe raporo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikiguzi cy’aya mabuye cyavuye ku madorali 310 kigera kuri 345 kuri metric tone imwe mu cyumweru gishize ; mugihe mu mezi make ashize metric tone imwe y’aya mabuye yagurwaga amadorali 200 gusa.
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda bukaba kandi butangaza ko hari abashoramari bakomoka mu mahanga bari baratakarije ikizere uru rwego ariko nyuma y’iri zamuka ry’igiciro cy’aya mabuye aba bashoramari bakaba bifuza kugaruka muri uru rwego hano mu Rwanda.
Guhera mu mezi make ashize, amabuye ya Cobalt na Wolfram niyo mabuye ari kuzamurirwa ibiciro n’abaguzi bayo kw’isoko mpuza mahanga bitewe n’uko akenewe cyane, aba baguzi bakaba batizeye ko bakomeza kuyabona kugipimo cyifuzwa kuko akenewe cyane.
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
30 minutes
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru