AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Icyo abakandida batsinzwe bavuze ku byavuye mu matora y'umukuru w'igihugu

Yanditswe Aug, 05 2017 21:11 PM | 5,111 Views



Nyuma  yuko Komisiyo y' igihugu y' amatora itangaje by'agateganyo ibyavuye mu matora  ya Perezida wa Repubulika, umukandida wigenga Philippe Mpayimana ndetse n'umukandida watanzwe n'ishyaka riharanira Demokarasi Frank Habineza, baratangaza ko bemera ibyavuye mu matora y' umukuru w' igihugu.

Mu kiganiro  yagiranye n'abanyamakuru Frank Habineza  umukandida watanzwe n' ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, yatangaje ko yemera ibyavuye mu matora y'umukuru w' igihugu yabaye ku itariki ya 3 n' iya 4 Kanama. Yagize ati, "Ibyatangajwe mu matora ntabwo byadushimishije nkuko twari tubyizeye, ariko kuberako twemera Demokarasi  kandi turi abademokrate, turifuza gufelicita, umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, wegukanye intsinzi kandi tumwifuriza ishya n'ihirwe . Ibyavuye mu matora, turabyemera ariko ntago tubyishimiye kuko atari byo twatekerezaga."

Mu kiganiro  n'abanyamakuru Frank Habineza  kandi wari kumwe n' abo bakorana mw' ishyaka  Green Party yashimiye abanyarwanda bose bamutoye, n'abagize uruhare bose kugirango amatora abe mu mutekano. Nyuma y'amatora y'umukuru w' igihugu, Ishyaka Green Party rirateganya kwiyamamaza mu matora y'abagize inteko ishingamategeko.

Frank Habineza yemejwe nk'umukandida w'ishyaka Green Party mu kwezi kwa 3 uyu mwaka. Iri shyaka rikaba rimaze imyaka 4 rikorera mu Rwanda. Ibi kandi biranatangazwa Philippe Mpayimana, yagize ati. "Biragaragara ko amatora  uyatsinze ari umuryango RPF na Nyakubahwa Paul Kagame. Ndamushimira cyane kandi ngashima amahitamo y' abanyarwanda. Ndashimira ubutegetsi bw'igihugu kuko baramfashije kugirango  kwiyamamaza kugende neza, inzego z'umutekano zaradufashije ku buryo bigaragara rwose ko igihugu cyacu gitekanye, ndetse n' uburyo amatora yateguwe, birimo ubunyamwuga, mbese byagenze neza."

Umukandida wigenga Philippe Mpayimana kandi avuga ko abanyarwanda hirya no hino mu gihugu, batanze ibitekerezo kandi bagatanga amahitamo yabo. Akaba ashimira abamufashije mu gihe cyo kwiyamamaza no mu gihe cy'amatora.

Mpayimana niwe mukandida wigenga witabiriye amatora y'umukuru w'igihugu yabaye muri uyu mwaka wa 2017.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura