Yanditswe May, 20 2017 20:03 PM | 3,134 Views
Kuri uyu wa 6
hatambagijwe urumuri rw’amahoro Peace Torch rwaturutse ku rwibutso rwa Jenoside
ruherereye i Nyanza ya Kicukiro rwerekeza kuri Stade Amahoro i Remera mu mujyi
wa Kigali.
Ni igikorwa cyabanjirije Kigali Peace Marathon iba kuri iki cyumweru, aho aba-sportif mu Rwanda biyemeje gusakaza amahoro hirya no hino ku isi, bihuye na gahunda ya Leta yo guharanira no kubungabunga amahoro.
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, ingabo z'u Rwanda zakiriye urumuri rw'amahoro zitangira urugendo rwaganaga kuri Stade Amahoro, zigeze ku mashuri ya Kagarama aherereye mu karere ka Kicukiro ziruhereza Polisi y'u Rwanda.
Inama
y'igihugu y'urubyiruko yaje kwakira uru rumuri rugeze ahaherereye ibiro
by'akarere ka Kicukiro, rurakomeza kugeza ruherejwe Never Again hamwe
n'Umuryango FARG, rwakomeje guhererekanwa n'inzego zitandukanye zirimo
n'amasosiyete y'ubucuruzi, abana, abasportif kugeza rugeze kuri Stade amahoro
aho rwashyikijwe Perezida wa Komite Olempike mu Rwanda, Amb. Valens
Munyabagisha, wavuze kuri icyo uru rumuri rusobanuye, yagize ati,''Siporo,
Abaspotif turi intwara rumuri, urumuri rw'amahoro tugomba gukwirakwiza mu
banyarwanda bose ndetse rukagera no ku isi yose kandi muziko ari nacyo gikorwa
u Rwanda rurimo muziko u Rwanda ruri kugenda rutanga amahoro hirya no hino,
turagira ngo rero tugaragarize urubyiruko n'abasportif ko ubusanzwe
umusportif arangwa no gutanga amahoro akarangwa no gukorera hamwe kugira
ngo agere ku ntsinzi''.
Umuvugizi wa
Polisi y'u Rwanda, ACP Theos Badege wari uhagarariye polisi y'u Rwanda muri uru
rugendo yagarutse ku bufatanye busanzwe buranga abaturage na polisi y'u Rwanda
avuga ko uru rugendo rushimangira ubwo bufatanye bugamije kurinda ibyagezweho
no kurwanya abagamije kubisenya.
Abanyamahanga bitabiriye uru rugendo rwo guhererekanya urumuri rw'amahoro bavuze ko bashimishijwe na Peace Torch kuko ngo yibutsa isi guharanira amahoro.
Kuzengurutsa urumuri rw’amahoro Peace Torch ni igikorwa cyabanjirije irushanwa ngarukamwaka ryo gusiganwa ku maguru mu mujyi wa Kigali ariryo Kigali Peace Marathon, iba kuri iki cyumweru.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru