Yanditswe Sep, 21 2016 16:21 PM | 1,463 Views
Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge ivuga ko 97 ku ijana by'abanyarwanda bishimira umutekano bafite ariko kandi hakaba abandi banyarwanda 25 ku ijana bavuga ko hakiri abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa
gatatu ubwo u rwanda riwfatanyaga n'ibihubu byo ku isi kwizihiza umunsi
mpuzamahanga w'amahoro.
Mu Rwanda umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro wabimburiwe no kuhira igiti cy'amahoro kimaze imyaka 2 gitewe.
Uyu munsi ubaye mu gihe ubushakashatsi buheruka gukorwa na komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge bugaragaza ko 97 ku ijana bishimira umutekano bafite.
Ni mu gihe 96 ku ijana bavuga ko bishimiye uburyo babanye n'inzego z'umutekano ndetse 96 ku ijana nanone bakavuga ko biteguye guhangana n'uwazana amacakubiri.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge Fidele NDAYISABA avuga ko ibintu byose atari shyashya, "abanyarwanda bagaragaza yuko habayeho kujenjeka, hatabayeho ubuyobozi bwiza n'imbaraga ziriho zigaragara za leta ku mategeko ariko no mu mikorere y'inzego ko hari abagerageza kongera gukora Jenoside ibyo ngibyo birumvikana bikajyana nuko hari nanone abanyarwanda 25 ku ijana bagaragaza impungenge yuko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside"
Kuva mu mwaka wa 2014 Umuryango NEVER Again Rwanda utegura ibiganiro bihuriza hamwe urubyiruko aho bibanda ku kureba uburyo baharanira amahoro ariko nyuma bakanayabumbatira.Uyu mwaka abasaga 500 bagiranye ibiganiro n'abagize inteko ishinga amategeko n'abandi bayobozi bakuru b’igihugu.
Mu ntego ya 16 ya gahunda zo kwihutisha iterambere SDG's igaragaza ko hagomba kwitabwa ku byiciro byihariye ariyo mpamvu insanganyamatsiko y'uyu mwaka yibanda ku rubyiruko.Umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro washyizweho n'inteko rusange y'umuryango w'abibumbye mu mwaka w'1981
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru