Yanditswe Mar, 23 2016 10:41 AM | 2,597 Views
Abagana
ikigo nderabuzima cya Nyakiriba giherereye mu Kagali Tyazo mu murenge wa Rugera mu Karere ka
Nyabihu, bemeza ko kutagira umuhanda ukoze neza bishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Nkuko babivuga, iyo babohereje ku bitaro
bya Shyira ngo bibasaba gukora urugendo rw’amaguru rugera hafi kw’isaha imwe, bahetse
abarwayi ku ngombyi. Uretse ibyo ubuyobozi bw’iki kigo ngo bunafite kandi
ikibazo cy’ibikoresho n’inyubako nto y’aho
babyariza ‘’ Maternité’’ ibi bigatumba
badatanga service nziza kubabagana nkuko babyifuza.
Kubw’icyo kibazo cy’umuhanda, ngo kugeza imiti kuri icyo kigo nderabuzima birarushya. Ngo bisaba gushaka abayikorera ku mutwe, bigatuma imwe ipfa, uretse ibyo kandi, ngo kuba iki kigo kitagira uruzitiro no kuba gikunze kubura amashanyarazi ngo bibangamira abakigana.
Iki
kibazo cy’amashyanyarazi ngo giterwa ahanini n’uko imirasire y’izuba bakoresho ikunda
kubatenguha bitewe ahanini n’uko ari mu gace gakonja cyane karangwa n’imvura.
Ikigo nderabuzima cya Nyakiriba kimaze imyaka isaga 30, kuko cyubatswe mu 1986. Ku munsi cyakira abarwayi bari hagati ya 45 na 60, kikaba gifite abaforomo 11 harimo n’umuyobozi wacyo.
Tubafitiye inkuru irambuye:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru