Yanditswe Mar, 03 2017 15:50 PM | 1,448 Views
Urwego rw'umuvunyi ruratangaza ko rumaze kwakira ibirego 20 bijyanye n’abantu banga gutanga amakuru kandi hari itegeko ribaha uburenganzira bwo guhabwa amakuru. Ni mugihe hari abanyamakuru batangaza ko bakomeje guhura nimbogamizi zo kwimwa amakuru nabamwe mu bayobozi nubwo iryo tegeko ririho.
Ibirego 18 muri byo ni iby'abanyamakuru naho 2 n'abanyamategeko.Abanyamakuru bavuga ko hari igihe bakenera amakuru mu bigo bitanga service bagasiragizwa n'abayobozi ibintu bifatwa nko kwanga gutanga amakuru.
Ku rundi ruhande bamwe mu banyamakuru basanga aribo bafite ikibazo kuko iyo bahuye n'inzitizi mu kazi kabo batitabaza itegeko ribarengera.
Muganwa Gonzaga umunyamabanga w'ishyirahamwe ry'abanyamakuru asanga abakozi bashinzwe itumanaho mu bigo bakwiye guhabwa icyizere n'abayobozi b'ibigo.
Ku rundi ruhande ariko bamwe mu bashinzwe itumanaho bemeza ko ibigo bikwiye guhindura imyumvire. Umuyobozi w'ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y'abayobozi mu rwego rw'umuvunyi Kajangana Jean Aime avuga ko igihe kigeze kugirango ibigo bimenye icyo itegeko rivuga ku gutanga amakuru.
N'ubwo abanyamakuru aribo bagize umubare munini wabagejeje ibirego ku rwego rw'umuvunyi kuko bazitiwe kubona amakuru, itegeko ryemerera buri muntu wese ufite uburenganzira bwo kubaza amakuru akeneye kumenya akayahabwa.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru