AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ikibuga cy’indege cya Bugesera kizaba nyabagendwa mu mezi arindwi

Yanditswe Aug, 09 2017 16:10 PM | 7,597 Views



Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka ikibuga  mpuzamahanga cy'indege cya Bugesera. Umukuru w'igihugu yavuze ko uyu ari umushinga warutegererezanyijwe amatsiko menshi n'abanyarwanda bitewe n'akamaro k'icyo kibuga ku bukungu bw'igihugu asaba abazacyubaka kuzasoza ibyo bikorwa ku gihe.


Perezida wa Repubulika yashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa iki kibuga ari kumwe na Antonio Emmanuel Mota umuyobozi mu kuru w'ikigo Mota Engil Africa gifite inkomoko kuri uyu mugabane nubwo ba nyiracyo bakomoka muri Portugal.

Umukuru w'igihugu yasabye abubaka icyo kibuga kwihutisha ibyo bikorwa bigasorezwa igihe kuko ari umushinga igihugu kimaze igihe gitekereje kandi witezweho kuzafatira runini iterambere ry'igihugu muri rusange.

Yagize ati: “..Tumaze igihe dutegereje ko iki cyifuzo cyashyirwa mu bikorwa. kera ngo hari ubuyobozi bwasezeranije bamwe mu baturage amabati, imyaka irahita ubwo buyobozi burinda buvaho butubahirije ayo masezerano abaturage ntibabona amabati. Hari imvugo rero ko buri gikorwa  gigitinze cyose gushyirwa mu bikorwa gifatwa nka rya sezerano ry'amabati ryahejeje amaso y'abaturage mu kirere bategereje ntiryubahirizwe. Reka rero iki kibuga kitazamera nka ya mabati ndumva iri ari itangiriro ryiza ryo kubona ikibuga cy'indege..”

Nk'isezerano ry'abubaka icyo kibuga ku mukuru w'igihugu, ubuyobozi bwa Mota Engil Africa bwavuze ko n'ubusanzwe icyo kigo kidaharanira kuba kinini ariko ko giharanira kuba intangarugero mu gutanga umusaruro mwiza kandi ku gihe.


Biteganyijwe ko iki kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Bugesera kizaba ari kinini ugereranije n'icya Kanombe u Rwanda rwari rusanzwe rufite kandi ko kizubakwa mu byiciro bibiri icya mbere kikazasozwa mu gihe cy'amezi 17 asigaye. Kizaba gifite inyubako zikoreshwa n'abagenzi zingana na metero kare ibihumbi 30 n'ubwinjiriro bugenzura abagenzi bugera kuri 22 ndetse n'amarembo agera ku 10. Umwihariko ukaba ko noneho kuri iki kibuga hazaba hari ibiraro 6 bikoreshwa n'abagenzi kwinjira cyangwa gusohoka mu ndege batanyuze hasi nkuko ubu bimeze ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali Kanombe.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage