Ikibuga cy'indege cya Kigali cyahawe umwanya wa kabiri muri Afurika mu bwiza

AGEZWEHO


Ikibuga cy'indege cya Kigali cyahawe umwanya wa kabiri muri Afurika mu bwiza

Yanditswe February, 10 2017 at 11:57 AM | 1131 ViewsIkibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali cyashyizwe ku mwanya wa kabiri muri Africa mu bibuga by’indege byiza byo ku mugabane wa Afurika ndetse iki kibuga cy’indege kiza ku mwanya wa mbere muri aka karere ka Afurika y’uburasirazuba , uru rutonde rukaba rwashyizwe ahagaragara n’urubuga rwa internet rwo muri CANADA rukora service z’ingendo mu ndege n’amahoteli urubuga rwitwa sleeping airport

Uru rubuga sleeping airport rwarakoze icyi cyegeranyo umwaka wa 2016 uru rutonde rwashyizwe ku mugaragaro ku wagatatu w’iki cyumweru rwahaye amanita meza ikibuga cy’indege mpuza mahanga cya Kigali rugendeye ku mavugururwa yakozwe kuri iki kibuga mu minsi ishize amavugurura yatumye iki kibuga gikorera service gitanga ku gihe, kandi izi service zigatangirwa ahari isuku igaragarira buri wese

Uru rutonde rwibanda ku makuru aba yaratanzwe n’abagenzi bakoresha ibibuga by’indege mpuza mahanga aho aba bagenzi aribo bibarizwa ibibuga by’indege byiza cyangwa ibibi baba baranyuzeho mu ngendo zabo .

Nyuma y’aho uru rutonde rushyiriwe ahagaragara umuyobozi ushinzwe itumanaho mu kigo cy’igihugu cy’indege za gisivile Tonny barigye yatangaje ko ibi ari ibisubizo biva mubyemezo ikigo cy’igihugu cy’indege za gisivile cyafashe ibyemezo byo gutanga service z’agahebuzo mu ngendo z’indege mu Rwanda

Urwanda rukaba rwarashoye milioni 50 z’amadolari y’america mu kuvugurura izi service z’indege

Ikibuga cy’indege mpuza mahanga cya Kigali cyari ku manya wa 7 mu mwaka wa 2014 ku rutonde rwari rwakozwe n’ikigo SKYTRAX ikigo cyo mu bwongereza

John mirenge umuyobozi mukuru wa RWANDAIR akaba atangaza ko uru rutonde rwashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri ari ishusho nziza y’ibikorwa na leta y’urwanda mw’ishora mari ry’ingendo zikoresha indege

Uru rutonde rukorwa hashingiwe ku hantu abagenzi baruhukira niba hagutse kandi hasukuye, service zitangirwa ku kibuga cy’indege, ibifasha abagenzi mu buryo butandukanye, ibikorerwa ku kibuga, amahitamo atandukanye ku mirire y’abangenzi bari ku kibuga, service nziza zitangwa n’ibiro byabinjira n’abasohoka, umutekano ku kibuga uko abagenzi bakirwa, ndetse n’isuku iba iranga ubwiherero 

Ibibuga by’indege byambere byiza muri Africa bikaba ari ikibuga cy'indege cya cape town international airport muri Afurika y’epfo  ndetse na Kigali international airport,

Ikibuga cy’indege cya Juba international airport cya Sudan y’epfo , Port Harcourt international airport cyo muri Nigeria ndetse na Nouakchott cya Mauritania bikaba ari ibibuga byashyizwe ku myanya yanyuma n’uru rutonde mugihe ikibuga cy’indege cya mbere cyiza kw’isi n’ ikibuga cy’indege cya Changi muri singapole……..
Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

U Rwanda na Togo basinye amasezerano y'ubufatanye mu ngendo zo mu kirere

Rwandair yatangije bwa mbere urugendo rugana mu mujyi wa Cape Town(South Africa)

Polisi y'igihugu yatangije ibikorwa ifatanya n'abaturage bizwi nka �

Sena y'u Rwanda yarebeye hamwe amategeko rusange agenga ibigo bya leta

Inzibutso za Jenoside 4 zishobora kujya ku rutonde rw'umurage w'isi

Nyuma yaho sima nyarwanda ibereye nke ibiciro by'izindi sima bikomeje kwiyo

RTV SCHEDULE