AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ikoranabuhanga rigiye gukoreshwa mu kugenzura imyigire y'abanyeshuli

Yanditswe Oct, 12 2016 16:37 PM | 5,052 Views



Abarimu n'abanyeshuri mu kigo cya Lycee Notre Dame de Citeaux barishimira uburyo bw'ikoranabuhanga batangiye gukoresha bufasha ababyeyi gukurikirana imyigire n'imyitwarire y'abana babo umunsi ku wundi. 

Ubuyobozi bw'ikigo gikwirakwiza iri koranabuhanga rya Smart parents, buvuga ko mu gihe cy'imyaka itatu iri koranabuhanga rizaba ryasakaye ku mugabane wose wa Afrika.

Mu kigo cya Lycee notre dame de Citeaux kiri mu mujyi wa kigali rwagati, higa abanyeshuri b'abakobwa barenga 800.

Nyuma yo kubona ikoranabuhanga rya smart parents ribahuza n'ababyeyi, abarimu ngo bizeye ko bizaborohera kumenyesha ababyeyi ibijyanye n'imyigire ndetse n'imyitwarire y'abanyeshuri byihuse, umunsi ku wundi.

Abanyeshuri nabo bemeza ko kuba babizi neza ko ubu byoroshye kumenyesha umubyeyi imyitwarire yabo hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa na telephone zigendanwa, abafite ingeso nko gusiba amasomo runaka, gusakuza mu ishuri ndetse no gusinzira amasaha yo kwiga ngo baraza kwikubita agashyi  baniminjiremo agafu mu bijyanye no gukurikira amasomo yabo.




Michel

rizagere no mu cyaro Oct 17, 2016


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage