Yanditswe Jul, 24 2017 16:31 PM | 3,574 Views
Abaturage banyuranye
bemeza ko kuva batangira kwivuza bakoresheje mituweli byatumye batakirembera mu
ngo, ngo babe banahasiga ubuzima kuko bivuza hakiri kare kandi ku kiguzi
kitabagoye. Abashinzwe inzego z'ubuvuzi na bo bagaragaza ko ubu bwisungane mu
kwivuza bwagabanyije umubare w'abagera kwa muganga barembye n'uw'ababura
ubuzima kubera gutinda kwivuza.
Abanyamuryango
b'ubwisungane mu kwivuza buzwi nka mituweli bavuga ko bagereranyije na mbere
bataramenya ibyiza by'ubwo bwishingizi, bahuraga n'ikibazo cyo kurembera mu ngo.
Ibi ngo byashoboraga no kubakururira imfu mu gihe babaga badafite amafaranga
ahagije yo kwivuza.
Mu bigo nderabuzima ni ho abarwaye akenshi bahera bivuza. Rwabonyende Florence, umuyobozi w'icya Kinyinya, yemeza ko ubwisungane mu kwivuza bwakemuye ibibazo byo kwivuza ku buryo umubare w'abagana ibigo by'ubuvuzi barembye nawo wagabanutse.
Ubwisungane mu kwivuza
cyangwa mituweli, bufasha buvuza abanyamuryango mu mavuriro yose yo mu Rwanda
uko akurikirana mu bushobozi. Gusa, mu gihe habonetse indwara isaba kuvurizwa
hanze y'igihugu, Leta ishaka amikoro umurwayi akajya kuvuzwa hadashingiwe ku
ngengo y'imari ya mituweli.
Imibare igaragaza ko kuva tariki ya 01 Nyakanga 2015, ubwo ikigo gishinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, cyahabwaga inshingano zo gucunga mituweli, uwo mwaka (2015-2016) warangiye ubwitabire mu gutanga mituweli buhagaze kuri 81,6% naho umwaka wakurikiyeho bugera kuri 84,3%, mu gihe kuva uyu mwaka w'ingengo y'imari watangira kugeza mu cyumweru gishize bwari bugeze kuri 52%.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru