AGEZWEHO

  • Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuceri mu Bugarama – Soma inkuru...
  • Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto) – Soma inkuru...

Imibiri y'abantu barenga 500 bishwe mu Jenoside yatahuwe mu kigo cya gisirikare

Yanditswe Oct, 05 2017 16:03 PM | 5,171 Views



Mu kigo cya gisirikare i Kanombe, hashize ibyumweru 2 hatahuwe icyobo cyarimo imibiri y'abantu 547 bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mutabazi Martin wakoraga muri icyo kigo ndetse wahatoterejwe igihe kinini, avuga ko guhera mu mwaka w'1990-1994 hari umubare munini w'abatutsi bazanwaga muri iki kigo bakahicirwa. Iyi mibiri  ikaba ibonetse  nyuma y'imyaka 23 aba bantu bishwe. 

Umuyobozi w'akarere ka Kicukiro Dr. Jeanne Nyirahabimana avuga ko amakuru atatangiwe igihe ndetse na Martin Mutabazi waharokokeye akaba asanga bibabaje kuba baragaragajwe n'imashini aho kugaragazwa n'abantu.

Iyo mibiri y'abantu 547  yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa 4 mu rwibutso rwa Jenoside  yakorewe abatutsi ruri i Nyanza Kicukiro ikaba yiganjemo cyane abana n'abagore. Aho iki cyobo cyagaragaye ni ahantu abasirikare bitorezaga kurasa. Aho yashyinguwe mu cyubahiro yahasanze indi mibiri y'abantu basaga ibihumbi 11.

Imyenda abishwe bari bambaye nayo ikaba yarashyizwe hamwe ikaba nayo yazanywe muri urwo rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu