Yanditswe Feb, 14 2017 09:45 AM | 2,158 Views
Leta y'u
Rwanda yarekuye imigabane ingana na 19.81% yari ifite muri I&M bank kugirango igurishwe ku Isoko
ry'imari n'imigabane. Ni umuhango wayobowe na minisitiri w'imari n'igenamigambi
amb. Claver Gatete wasobanuye ko gutanga iyi migabane ngo igurwe n'abikorera,
bigamije gushyigikira ishoramari ryo muri bene iyi migabane ku baturage no
guteza imbere isoko ry'imari n'imigabane.
Amb. Gatete yahamagariye abaturage kwitabira kugura no kugurisha iyi migabane, kandi ku bwinshi bakoresheje ubushobozi bwose bafite, kuko ari amahirwe abashyiriweho.
Naho umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya I&M Bank bwana Irwin, yavuze ko afite icyizere cy'uko iyi migabane izagira ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru.
Ku ikubitiro umuguzi umwe ntazajya munsi y'imigabane 1000 kandi umugabane umwe kuri ubu ugura Frw 90 mbere yuko iyo migabane igera ku isoko rya kabiri hacururizwa imigabane n'impapuro mvunjwafaranga, agaciro k'ibanze iyo migabane ifite muri rusange kagera ku mafaranga y'u Rwanda 99,030,400, ari nayo leta ishaka. Gusa imiterere y'ubucuruzi kuri banki nk'iyi imaze imyaka myinshi ku isoko ry'ibigo by'imari mu Rwanda igaragaza ko ubwitabire bushobora kuzaba buri hejuru.
I&M Bank yahoze ari Banki y'ubucuruzi y'u Rwanda BCR yashinzwe muri 1963 nyuma gato y'uko u Rwanda rubona ubwigenge.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru