AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Imigabane leta yari ifite muri I&M Bank yashyizwe ku isoko ry'imari n'imigabane

Yanditswe Feb, 14 2017 09:45 AM | 2,158 Views



Leta y'u Rwanda yarekuye imigabane ingana na 19.81% yari ifite muri  I&M bank kugirango igurishwe ku Isoko ry'imari n'imigabane. Ni umuhango wayobowe na minisitiri w'imari n'igenamigambi amb. Claver Gatete wasobanuye ko gutanga iyi migabane ngo igurwe n'abikorera, bigamije gushyigikira ishoramari ryo muri bene iyi migabane ku baturage no guteza imbere isoko ry'imari n'imigabane.


Amb. Gatete yahamagariye abaturage kwitabira kugura no kugurisha iyi migabane, kandi ku bwinshi bakoresheje ubushobozi bwose bafite, kuko ari amahirwe abashyiriweho.

Naho umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya I&M Bank bwana Irwin, yavuze ko afite icyizere cy'uko iyi migabane izagira ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru.

Ku ikubitiro umuguzi umwe ntazajya munsi y'imigabane 1000 kandi umugabane umwe kuri ubu ugura Frw 90 mbere yuko iyo migabane igera ku isoko rya kabiri hacururizwa imigabane n'impapuro mvunjwafaranga, agaciro k'ibanze iyo migabane ifite muri rusange  kagera ku mafaranga y'u Rwanda 99,030,400, ari nayo leta ishaka. Gusa imiterere y'ubucuruzi kuri banki nk'iyi imaze imyaka myinshi ku isoko ry'ibigo by'imari mu Rwanda igaragaza ko ubwitabire bushobora kuzaba buri hejuru.

I&M Bank yahoze ari Banki y'ubucuruzi y'u Rwanda BCR yashinzwe muri 1963 nyuma gato y'uko u Rwanda rubona ubwigenge.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira