AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Imihigo y'intore ikwiye gukurikiranwa kugirango umusaruro uboneke--Rucagu

Yanditswe Oct, 12 2016 11:21 AM | 2,954 Views



Komisiyo y'Itorero ry'igihugu irimo kureba uburyo hanozwa imikorere y'intore ziba ziri ku rugerero kugira ngo zitange umusaruro uhamye.

Ibi bitekerejwe nyuma y'uko hari ibyiciro bitandukanye by'intore zatojwe indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda ndetse mu gusoza bagahiga ibyo bazakora bagiye ku rugerero.

Gusa ariko bamwe mu bitabiriye imirimo y'itorero ry'igihugu bavuga ko iyo barangije batongera gukurikiranwa ngo harebwe niba imihigo yabo bayishyira mu bikorwa.

Umuyobozi wa komisiyo y'itorero ry'igihugu Boniface RUCAGU avuga ko hakwiye kunozwa ndetse no gukurikirana imihigo y'intore, ku buryo uko umubare w'abitabira itorero n'abatoza ugenda wiyongera buri mwaka, abe ari nako bitanga umusaruro ku iterambere ry'igihugu.

Kuva itorero ry’igihugu ryatangizwa mu 2007, Abanyarwanda hafi miliyoni 1 n'igice nibo baritorejwemo naho umubare w’abatoza urasaga 1,400.

Inkuru mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage