AGEZWEHO

  • Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuceri mu Bugarama – Soma inkuru...
  • Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto) – Soma inkuru...

Impamvu gukora imihanda imwe n'imwe mu mujyi wa Kigali byadindiye

Yanditswe Dec, 21 2016 10:15 AM | 1,233 Views



Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buratangaza ko mihanda yo muri za karitsiye zimwe na zimwe isa niyadindiye kubakwa izatunganywa mu ngengo y'imari y'umwaka utaha wa 2017-2018.

Bamwe mu batuye mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali, bavuga ko babangamiwe bikomeye n’ivumbi cyangwa imikuku yatewe n’isuri kubera iyangirika ry’imihanda. Iyo mihanda ngo imaze umwaka urenga inyujijwemo imashini bivugwa ko igiye gutunganywa ariko amaso yaheze mu kirere. 

Gusa, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko ibibazo by’idindira ry’iyo mihanda babizi, ariko bari kureba inzira yihuse yo kubikemura bifashishije gahunda yiswe iy'imihanda y'ibirometero 54 izafata mu nkengero z'umugi.

Biteganyijwe ko igice cya mbere cy’imirimo yo gutunganya imihanda yandindiye mu mujyi wa Kigali, kizatangirana n'ukwezi kwa mbere k'umwaka utaha wa 2017. Ubuyobozi bw’uyu mujyi buvuga kandi ko mu bihe byashize higeze kubaho ibibazo byo kubura amabuye yo gukora imihanda, ariko ubu iki kibazo kikaba cyarakemutse.

Inkuru mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

AMAJYEPFO: Bahangayikishijwe n'indwara y'ubuganga yibasiye inka

Intara y'Amajyepfo ku isonga mu kurwanya igwingira mu bana