Yanditswe May, 23 2016 16:01 PM | 1,749 Views
Abacuruza imbaho mu Gakiriro ka Gisozi mu mujyi wa Kigali baratangaza ko umusoro ku nyongeragaciro ubaremereye bityo bakaba bifuza ko ikigo cy'igihugu gishinzwe imisoro n'amahoro cyawusuzuma ukagabanywa.
Aba bacuruzi bavuga ko ibi ngo byari no mu cyifuzo bari bagejeje kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yabasuraga.
Ibi ngo kandi bituma igiciro cy'imbaho n'ibizikomokaho bikorerwa mu Rwanda bihenda.
Umukozi w' ikigo cy' igihugu gishinzwe imisoro n' Amahoro RRA avuga ko ibijyanye n'uwo musoro bizaganirwaho hakagira igikorwa.
Aba bacuruzi bifuje ko umusoro ku nyongeragaciro wakwa ku mbaho bawugabanyirizwa, kuko bituma imbaho n'ibiti biva mu bindi bihugu ari byo bibona isoko mu Rwanda.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru