Yanditswe March, 23 2018 at 22:48 PM | 7961 Views
Impuguke z’ikigega mpuzamahanga
cy’imari IMF zimaze iminsi mu Rwanda ziratangaza ko ubukungu bw’u Rwanda muri
uyu mwaka buzazamuka ku gipimo cya 7.2%. Ni mu kiganiro gisoza ubutumwa bw’izo
mpuguke mu Rwanda bamazemo iminsi bungurana inama n’inzego zitandukanye zifite
aho zihurira n’ubukungu bw’igihugu.
Izo mpuguke za IMF, zishingira ku migendekere myiza y’icyiciro cy’ubuhinzi, umusaruro w’inganda na serivise zemeza ko umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu mu Rwanda ugiye gusubira ku mpuzandengo ya hagati ya 7 n’8 ku ijana hagati ya 2018 na 2019. Laure REDIFER warukuriye ubu butumwa bw’impuguke za IMF yavuze ko akurikije uko ibyiciro byose by’ubukungu bimaze iminsi bizamuka nta mpungenge abona yazitira kugerwaho kw’iri zamuka. Ati,“...Ubukungu buteganyijwe ko buzamuka ku gipimo kiri hagati ya 7 na 8% mu gihe cya 2018-2019. Izamuka ry’ibiciro rizaba ariko ku muvuduko uri hasi ku buryo uzaguma mu gipimo ntarengwa cya 5%. Nta nzitizi tubon nk’ikibazo cyakumira kugerwaho k’iri zamuka ry’ubukungu muri iki gihe. Wenda twakavuze umuteano mu karere nk’ikibazo kidindiza ubukungu ariko muri aka kanya ntitugifata nk’ikibazo twashingiraho ko cyabuza u Rwanda kugera kuri iri zamuka duteganya….”
Ubuhinzi bufatiye runini ubukungu bw’abanyarwanda bagera kuri 70%, muri iyo mibare yatangajwe na IMF, bugaragara ko buzakomeza kuzamuka bitewe n’ibihe byiza by’imvura mu gihe cy’ihinga byagaragaye muri uyu mwaka.
Mu mwaka ushize wa 2017, ubukungu bwazamutse ku gipimo cya 6.1% mu gihe byari byitezwe ko bwaribuzamuke ku gipimo cya 5.2% gusa. Iyi mibare niyo ituma IMF yizera ko ubukungu bw’u Rwanda bugiye gukomeza kuzamuka haramutse hatabayeho impinduka nini ku bukungu bw’isi n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga cyanecyane ku bihingwa u Rwanda rwohereza hanze.
Ikibazo cy'imirire mibi no kugwingira kw'abana mu Rwanda kigiye guhagurukirwa n'inzeg ...
March 07, 2018 at 22:15 PM
Soma inkuru
Aya masezerano afite agaciro ka miliyali 104 z'amafaranga y'u Rwanda akaba ari inguzanyo i ...
December 04, 2017 at 16:24 PM
Soma inkuru
Minisiteri y'imari n'igenamigambi iravuga ko yatanze amabwiriza ku turere yo guhangana n ...
November 15, 2017 at 13:56 PM
Soma inkuru
Raporo ya Banki y'Isi yo muri uku kwezi kwa Kamena, igaragaza uko ubukungu bw'isi bwifashe ...
June 05, 2017 at 15:17 PM
Soma inkuru
Minisiteri y'imari n'igenamigambi iratangaza ko igiye gutangiza umushinga w'ubwizigam ...
May 29, 2017 at 15:56 PM
Soma inkuru
Leta y'u Rwanda yasinye amasezerano y'inkunga ya miliyoni 10 z'amayero yemerewe n ...
February 16, 2017 at 14:03 PM
Soma inkuru