Yanditswe Aug, 10 2017 18:46 PM | 5,380 Views
Bamwe mu mpuguke mu bukungu
mpuzamahanga basanga kuba u Rwanda n' igihugu cya Benin bagiye guhurira ku
mushinga wa sosiyete y'indege ari kimwe mu bimenyetso bigamije kuzamura ubuhahirane hagati y' ibihugu bya afurika
hagamijwe iterambere rirambye.
U Rwanda na Benin baherutse gusinyana amasezerano ashyiraho kompanyi y'indege izaba igengwa n'amategeko yo muri Benin. Ministre w'ububanyi n'amahanga wa Benin, icyo gihe yasobanuye ko iyi sosiyete izaba ifite abakozi b'ibihugu byombi, ariko ku ikubitiro ikoreshe indege z'u Rwanda. Yagize ati, "Iri shoramari duhuriyeho, bita joint venture bivuzeko twebwe nk' ibihugu u Rwanda na Benin twishyize hamwe ngo dushyireho kompanyi duhuriyeho ariko izaba yanditse mu mategeko ya Benin, magingo aya indege tuzaba dukoresha n'izo mu Rwanda, naho imigabane yacu nka Benin izaba ari 51%, u Rwanda rukazaba rufite 49% abakozi bacu bazaza kwifatanya n'abanyarwanda bityo tukazamura inyubako zacu hano.
Ministre w'ububanyi n'amahanga w' u Rwanda Louise Mushikiwabo avuga ko abakuru b'ibihugu byombi bashishikajwe n' iterambere ry'umugabane wa afurika binyuze mu bufatanye.
Kuba iyi sosiyete y'indege izaba yanditse mu mategeko ya Benin impuguke mu mategeko mpuzamahanga akaba n'umwarimu muri kaminuza y'u Rwanda Me Habimana Pie avuga ko kubaho kw'igikorwa nkiki bibanzirizwa no kunononsora amategeko arengera buri ruhande. yagize ati, "birumvikana hagtati ya leta y'u Rwanda na Benin nta tegeko riri hagati rigenga ibihugu byombi buri reta irigenga kandi buri wese afite amategeko agenderaho, bivuzeko byanga bikunda iyi kompanyi bashinze igomba kwandikwa muri kimwe muri ibyo bihugu byombi rero niba Beninn ifite 51% birumvikana nibo bafite imigabane myinshi gusa muri joint venture abantu barumvikana. Dufashe ingero zo hafi reta y' u Rwanda yagurishije imigabane yayo muri I&M Bank mu minsi yashize birasanzwe rero ko reta ishora imari muri sosiyete, urundi rugero ni nka hoteri yahoze yitwa Laico aho reta ya Libiya yari ifitemo imigabane ariko bigeze mu manza yaburaniye mu Rwanda kuko ariho sosiyete yari yanditswe rero ibyo nibintu bisanzwe bibaho.
Ministeri y'ububanyinamahanga y' u Rwanda itangaza ko mu mpera z' ukwezi kwa 9 hateganyijwe inama ya tekinike izahuza impande zombi mu rwego rwo kunoza uyu mushinga mbere y'uko utangira. Hashize igihe kingana n'amezi 12 Nyakubahwa Paul Kagame yakiriye i Kigali mugenzi we wa benin Nyakubahwa Patrice Talon, uruzinduko rwabyaye amasezerano atandukanye hagati y' ibihugu byombi harimo n'ubufatanye ku bigendanye n' indege za gisivile.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru