AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Inama ku mihandagurikire y'ikirere yiswe COP22 yakomereje muri Maroc

Yanditswe Nov, 07 2016 12:08 PM | 2,113 Views



I Marrakech muri Maroc hatangiye inama ya 22 yiga ku mihindagurikire y’ibihe, yiswe COP22, ihuje abafite aho bahuriye n’ibidukikije, bigira hamwe icyakorwa n’inzego zitandukanye hagamijwe gushyiraho ingamba zo kurwanya imihindagurikire y’ibihe.

Iyi nama izageza ku itariki ya 18, izanitabirwa n'abayobozi batandukanye bo hirya no hino ku isi barimo abakuru b'ibihugu. Ikinyamakuru Jeuneafrique cyanditse ko ku mugabane wa Afrika, abakuru b'ibihugu bagera muri 26 bamaze kwemeza kwitabira iyo nama.

Muri bo harimo na perezida w'u Rwanda Paul Kagame. U Rwanda rusobanura ko muri iyi nama ruzibanda ku ruhare rwarwo mu kubahiriza amasezerano ya Paris no kugera ku ntego rwiyemeje.

Ikindi ngo ni uko ibihugu byinshi bishyira imbere ingamba zo kwita ku mihindagurikire y’ibihe kandi inkunga yemerewe ibihugu ngo bishyire mu bikorwa amasezerano ya Paris n’aya Kigali ku mihindagurikire y'ibihe ikaboneka. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage