AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Indege nto za 'drones' zigiye kwifashishwa mu gutwara amaraso ku mavuriro

Yanditswe Aug, 15 2016 11:43 AM | 3,501 Views



Indege nto zitagira abazitwaye za ‘Drone’, zizajya zifashishwa mu bikorwa by’ubuvuzi nko gutwara amaraso ziyageza ku barwayi bayakeneye mu mavuriro hirya no hino mu gihugu, zatangiye kugezwa mu Rwanda.

Iki gikorwa kigezweho nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete ya Zipline International yo muri Amerika, bemeranyijwe gutangiza umushinga wo kwifashisha indege nto mu kugeza serivisi z’ubuzima mu bice bya kure by’icyaro bigoranye kugendwamo.

Umunyamabanga uhoraho muri ministeri y'urubyiruko n'ikoranabuhanga Rosemary Mbabazi yabwiye RBA ko muri uku kwezi kwa 8 ari bwo hateganyijwe ibikorwa by'igerageza ry'ikoreshwa ry'izi ndege. Yemeza ko izizajya zitwara amaraso zizaba zifite ubushobozi bwo kuyageza aho ari ho hose mu gihugu mu gihe kitarenze iminota 15.

Mu cyumweru gishize ni bwo imirimo yo kubaka ibibuga izi ndege zizifashisha yatangiye mu karere ka Muhanga.

Biteganyijwe ko Zipline International izazana indege zibarirwa hagati ya 12 na 15 zizakorana n’ibigo nderabuzima bigera kuri 21 nyuma bikazagenda byiyongera.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indege za gisivili (RCAA), cyibinyujije kuri Twitter cyatangaje ko indege ebyiri za Drone zagejejwe mu Rwanda. Akaba ari ho ha mbere muri Afurika hagiye gukorerwa igeragezwa kuri izi ndege mu buvuzi, ni igeragezwa biteganyijwe ko rizatangira muri uku kwezi kwa munani.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize