AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

India: Perezida Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga ku bukungu

Yanditswe Jan, 09 2017 18:35 PM | 1,890 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa mbere yageze mu mujyi wa Gandhinagar mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’ubuhinde aho yitabiriye inama mpuzamahanga ku bukungu aho azanatanga ibiganiro bitandukanye. Gandhinagar niwo murwa mukuru w’intara ya Gujarat iherereye mu muburengerazuba bw’igihugu cy’ubuhinde.


Umukuru w’igihugu yakiriwe na bamwe mu bayobozi muri guverinoma y’Ubuhinde ndetse n’indirimbo gakondo zabaturage b’icyo gihugu.



Kuri uyu wa kabiri nibwo umukuru wigihugu Paul Kagame azahura kandi akagirana ibiganiro byihariye na minisitiri w’intebe wigihugu cy’ubuhinde Narendra Modi ndetse na minisitiri ushinzwe intara ya Gujarat, Vijay Rupani.Perezida Kagame kandi ni umwe mu bayobozi bakuru b’ibihugu bazageza ijambo ku bitabiriye iyi nama yafunguwe ku mugaragaro na ministiri wintebe w’ubuhinde Narendra Modi.

Nyuma y’aho, umukuru w’igihugu azagirana ibiganiro n’abacuruzi bakomeye bo mu gihugu cyubuhinde ikiganiro kizanitabirwa nabamwe mu bikorera bo mu Rwanda. Ni ikiganiro kizibanda ku mahirwe y’ishoramali ari mu gihugu cy’u Rwanda.

Isangamatsiko yiyi nama igira iti ‘iterambere rirambye ry’ubukungu n’imibereho myiza’

Ni inama igamije gutuma iyi ntara ya Gujarat iba ku isonga ry’intara zikomeye kandi zoroshya iterambere ku bantu bose bagana igihugu cy’ubuhinde. Izitabirwa n’abanu basaga ihumbi 2,500 baturutse hirya no hino ku isi. Biteganijwe kandi ko abantu bagera kuri miliyoni 2 bazasura imurikagurisha riteganijwe kubera aho iyi nama ikomeje kubera.

Iyi nama mpuzamahanga ibaye ku ncuro ya munani ubusanzwe yiga ku guteza imbere ishoramali ndetse n’iterambere rikomatanije. Itumirwamo abayobozi bakuru mu nzego za leta,abashoramali bakomeye ku isi ndetse n’inganda zikomeye hirya no hino ku isi.

Imibare igaragaza ko kugeza ubu mu myaka itanu ishize ishoramali hagati y’u Rwanda n’ubuhinde rihagaze kuri miliyoni 526 z’amadolari ya Amerika.

Ikigo cy’igihugu cyiterambere RDB gitangaza ko  mu myaka 6 ishize cyakiriye imishinga igera kuri 66 yishoramali ry’abahinde mu Rwanda ifite agaciro kamadolari y’amerika agera kuri miliyoni 317.5. Ibi ngo byahanze imirimo mishya igera ku bihumbi 3,870 mu nzego z’itumanaho,serivisi ndetse n’uburezi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama