AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ingabo 165 zizerekeza muri Sudani y'amajyepfo mu butumwa bw'amahoro

Yanditswe Aug, 23 2016 10:40 AM | 2,295 Views



Ingabo z’u Rwanda zitegura kwerekeza i Juba muri Sudani y’amajyepfo mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye, zirasabwa kubumbatira indangagaciro n’umutima wo gukunda igihugu no gufatanya bahesha ishema u Rwanda mu kazi kabo ka buri munsi.

Ingabo 165 zirimo n’abapilote b’indege, abatekinisiye n’abandi, bazahaguruka i Kigali ku itariki ya 31 z’uku kwezi bayobowe na Lt Col Innocent Munyengango, bakazamara umwaka wose muri ubwo butumwa.

Umugaba w’ingabo zirwanira mu Kirere Brig. Gen. Charles Karamba, avuga ko izo ngabo zigmba gushimangira indangagaciro z’igisirikare cy’u Rwanda n’iz’igihugu muri rusange.

Izi ngabo zirwanira mu kirere zifite inshingano zo gutwara abakozi b’umuryango w’abibumbye n’imizigo yabo, gushaka amakuru bakoresheje indege zabugenewe, gukora ibikorwa by’ubutabazi n’ibindi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage