AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Ingabo z'u Rwanda mu butumwa bwa UNMISS bahawe imidari y'ishimwe

Yanditswe Dec, 16 2016 15:16 PM | 3,044 Views



Umutwe w'ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'abibumbye muri Sudan y'Epfo wambitswe imidari y'ishimwe kubera kwitwara neza muri ako kazi ko kubungabunga amahoro. Ni umuhango wabereye i Juba mu murwa mukuru wa Sudan y'Epfo ku munsi w'ejo.

Umuyobozi wungirije w'ubutumwa bw'amahoro bwa Loni UNMISS Gen. Major Chaoying Yang mu izina ry'umunyamabanga mukuru wa Loni yashimye umuhate n'umurava biranga ingabo z'u Rwanda mu bikorwa byo kurinda abasivile muri Sudan y'Epfo.

Gen.Maj Chaoying Yang yatanze urugero rw'ukuntu ingabo z'u Rwanda zitwaye neza mu mirwano iheruka kuba mu kwezi kwa 07 uyu mwaka, aho yavuze ko ingabo z'u Rwanda zarokoye abasivire ibihumbi n'ibihumbi bari bahungiye ku kicaro cya UNMISS. Ati ''mwagaragaje ubushake no gusohoza ubutumwa bwabazanye, burimo kurinda abasivire no guhagarika imvururu mu gace ka Equatoria''.

Mu izina ry'abahawe imidari Lt Col John Ndengeyinka yagaragaje bimwe mu bikorwa ingabo ayoboye zakoze mu mezi 9 ashize mu butumwa bwa UNMISS, ibi bikorwa birimo kurinda ibirindiro bya UNMISS, gukora uburinzi mu baturage, gucunga umutekano kandi bigakorerwa no mu kirere ndetse no kurohora abarohamye.

Lt.Col Ndengeyinka yashimiye umuryango w'abibumbye imidari babahaye biturutse ku mikorere n'imyitwarire. yakomeje avuga ko kuba bahawe imidari ari ikintu kibongereye imbaraga mu kuzuza inshingano zabo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura