Yanditswe May, 23 2016 15:21 PM | 1,520 Views
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo
kubungabunga amahoro muri Centrafrique zatanze inkunga y’ibikoresho by’ishuri
n’ibyo mu biro ku mashuri abiri aherereye mu murwa mukuru Bangui.
Ibikoresho byatanzwe bifite agaciro ka Miliyoni zirindwi z’ama CFA amafaranga akoreshwa muri Centrafrique.
Ibi bikoresho byahawe ishuri ribanza rya Gbanya Dombia rya kisilamu, ndetse n’ishuri ribanza rya Malikama rya gikirisitu.
Minisitiri w’Uburezi muri Centrafrique, Noure Moukadas yashimiye Guverinoma y’u Rwanda muri rusange, ndetse by’umwihariko ashimira aba basirikari ku bw’umusanzu bakomeje gutera iki gihugu.
Yagaragaje ko ubu bufasha ari ikimenyetso cy’ubufatanye butajegajega hagati y’u Rwanda na CAR, anabwira aba basirikari bari mu butumwa bw’amahoro ko igikorwa bakoze ari ukugaragaza ko “Inshuti nyanshuti uyibonera mu byago.”
Naho Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri CAR, Lt Col. C. Kirenga, yijeje abakirisitu n’abayisilamu bari aho ko ingabo z’u Rwanda zizakomeza gukora ibishoboka byose ngo zitange ubufasha bushoboka.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru