AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Inteko: Ingengo y'imari yari yaragenewe MINAGRI yongerewe

Yanditswe Jun, 19 2017 19:46 PM | 2,719 Views



Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena yanyuzwe n'ibisobanuro komisiyo y'iterambere ry'ubukungu n'imari muri Sena yatanze ngengo y'imari y'igihugu izakoreshwa ukwaka utaha wa 2017-2018. Uku kunyurwa kwaturutse ku kuba ibitecyerezo byatanzwe ku kongera ingengo y'imari igenerwa ubuhinzi n'ubworozi yari yagabanyijwe yarongerewe.

Umushinga w'ingengo y'imari ugezwa mu nteko ishinga amategeko bwa mbere ugaragazaga ko ingengo y'imari izagenerwa ubuhinzi izagabanuka ugereranyije n'amafaranga yari acyenewe muri uru rwego, kuko minisiteri y'ubuhinzi yari yasabye miriyari 110, maze yemererwa asagaho gato miriyari 80, ibi byateye impungenge abasenateri maze kuri uyu munsi bifuza kumenya niba hari impinduka zabayeho nyuma yo kugaragaza ko ingengo igenewe ubuhinzi ikwiye kongerwa.

Abagize komisiyi y'iterambere ry'ubukungu n'imari yavuze ko nta mpungenge zikwiye kubaho kuko amafaranga agenewe ubuhinzi n'ubworozi yongerewe akava kuri miriyari zisaga 80 akagera kuri miriyari 110, ni ukuvuga ko hiyongereyeho igice cyimwe ku ngengo y'imari yari yasabwe na minisiteri y'imari n'igenamigambi.

Perezida wa Bernard Makuza muri rusange akaba avuga ko ibitecyerezo byatanzwe ko ivugururwa ry'ingengo y'imari byitaweho.

Ingenge y'imari y'umwaka utaha wa 2017-2018 izakenera miriyari 2 094.9 mu gihe umwaka ugiye kurangire ingengo y'imari yari miriyari 1,954.2, ni ukuvuga ko ingengo y'imari y'umwaka utaha izihongera miriyari 140.7.



Faustin Mn

Ifoto igaragara hejuru ntabwo ari iya Honorable Makuza Bernard.Ahubwo ni ya Minister Biruta. Jun 20, 2017


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura