Yanditswe Jun, 19 2017 19:46 PM | 2,717 Views
Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena yanyuzwe n'ibisobanuro komisiyo y'iterambere ry'ubukungu n'imari muri Sena yatanze ngengo y'imari y'igihugu izakoreshwa ukwaka utaha wa 2017-2018. Uku kunyurwa kwaturutse ku kuba ibitecyerezo byatanzwe ku kongera ingengo y'imari igenerwa ubuhinzi n'ubworozi yari yagabanyijwe yarongerewe.
Umushinga w'ingengo y'imari ugezwa mu nteko ishinga amategeko bwa mbere
ugaragazaga ko ingengo y'imari izagenerwa ubuhinzi izagabanuka ugereranyije
n'amafaranga yari acyenewe muri uru rwego, kuko minisiteri y'ubuhinzi yari
yasabye miriyari 110, maze yemererwa asagaho gato miriyari 80, ibi byateye
impungenge abasenateri maze kuri uyu munsi bifuza kumenya niba hari impinduka
zabayeho nyuma yo kugaragaza ko ingengo igenewe ubuhinzi ikwiye kongerwa.
Abagize komisiyi y'iterambere ry'ubukungu n'imari yavuze ko nta mpungenge
zikwiye kubaho kuko amafaranga agenewe ubuhinzi n'ubworozi yongerewe akava kuri
miriyari zisaga 80 akagera kuri miriyari 110, ni ukuvuga ko hiyongereyeho
igice cyimwe ku ngengo y'imari yari yasabwe na minisiteri y'imari
n'igenamigambi.
Perezida wa Bernard Makuza muri rusange akaba avuga ko ibitecyerezo
byatanzwe ko ivugururwa ry'ingengo y'imari byitaweho.
Ingenge y'imari y'umwaka utaha wa 2017-2018 izakenera miriyari 2 094.9 mu gihe umwaka ugiye kurangire ingengo y'imari yari miriyari 1,954.2, ni ukuvuga ko ingengo y'imari y'umwaka utaha izihongera miriyari 140.7.
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru
Faustin Mn
Ifoto igaragara hejuru ntabwo ari iya Honorable Makuza Bernard.Ahubwo ni ya Minister Biruta. Jun 20, 2017