AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Inteko ishinga amategeko yasoje igihembwe cya kabiri gisanzwe cy'umwaka wa 2017

Yanditswe Aug, 07 2017 22:22 PM | 2,639 Views



Inteko ishinga amategeko yasoje igihembwe cya kabiri gisanzwe cy'umwaka wa 2017. Ni igihembwe cyasojwe intumwa za rubanda zishimira imigendekere y'amatora y'umukuru w'igihugu yo ku wa 4 kanama, ngo kuko yongeye gushimangira ubudasa bw'u Rwanda.

Inteko ishinga amategeko isoje iki gihembwe cya kabiri gisanzwe cy'umwaka wa 2017 yishimira inigendekere y'amatora y'umukuru w'igihugu aheruka kuba, aho perezida wa sena Bernard MAKUZA avuga ko imigendekere yayo ishimangira amahame remezo u Rwanda rugenderaho.

Perezida w'umutwe w'abadepite MUKABALISA Donatille avuga ko ibyavuye mu matora y'umukuru w'igihugu byongeye gushimangira amahitamo y'abanyarwanda bagaragaje bavugurura itegeko nshinga rya repubulika y'u Rwanda.

Muri iki gihembwe kandi, imitwe yombi y'inteko ishinga amategeko yagejejweho na minisitiri w'intebe ibikorwa bya guverinoma mu rwego rw'ingufu. Iki gihembwe cyasojwe cyari cyatangiye ku itariki ya 5 kamena. Kuva kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 kanama, abagize inteko ishinga amategeko baratangira ikiruhugu cy'umwaka kizasozwa ku itariki ya 7 nzeri.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage