Yanditswe May, 09 2017 13:28 PM | 4,129 Views
Uruhare rw'ikoranabuhanga mu buhinzi n'ubworozi
rwagaragaye nka kimwe mu bishishikaje cyane abadepite ubwo basuzumaga
imbanziriza mushinga y'ingengo y'imari ya minisiteri y'urubyiruko
n'ikonabuhanga y'umwaka wa 2017/2018 hamwe n'iy’igihe giciriritse; ni ukuvuga
mu myaka itatu iri imbere.
Abadepite kandi bagarutse ku nyito n'amagambo akoreshwa mu ikoranabuhanga ngo basanga ashobora gusoba abaturage ndetse bagaragaza ko hakwiye ubukangurambaga bukomeye kugira ngo koko abaturage barusheho gusobanukirwa Ikoranabuhanga ryatangiye kwinjira mu buzima bwose bw'igihugu nkuko bitenganyijwe mu cyerekezo 2020.
Bashingiye ku byerekezo by’igihugu n’imyanzuro y’umwihero w’abayobozi uheruka, abadepite babajije ibibazo bitandukanye ku bijyanye n’ikoranabuhanga.
Minisitiri w'urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana ngo asanga inteko y'ururimi n'umuco ikwiye gufasha mu gushaka amagambo yihariye akoreshwa mu ikoranabuhanga nubwo ngo hagiye gushyirwa ingufu mu kurushaho kubisobanurira abaturage mu gihe yagaragaje ko hamaze guterwa intambwe ikomeye mu kugera ku bipimo by'ikoranabuhanga igihugu cyihaye.
Nubwo ministeri y'urubyiruko n'ikoranabanga ivuga ko mu mwaka utaha yiteguye kohereza miliyoni 500 mu turere, abadepite baravuga ko ari make mu gihe nk'inama y'igihugu y'urubyiko yihariye 4% by'iyo ngengo y'imari kandi ari rumwe mu nzego zishamikiye kuri minisiteri zagimbye kugira uruhare runini mu gushyira mu bikorwa gahunda zayo nkuko byemejwe mu mwihero w'abayobozi uheruka.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru