AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Inteko rusange z'abanyamuryango ba RPF zemeje uzabahagararira mu matora

Yanditswe Jun, 03 2017 16:11 PM | 3,323 Views



Inteko rusange y'abanyamuryango ba RPF Inkotanyi ku rwego rw' akarere ka Kicukiro  n'abo mu karere ka Gasabo  zemeje Paul Kagame nk'umukandida ugomba kubahagararira mu matora y' umukuru w' igihugu azaba muri Kanama uyu mwaka.

Aba banyamuryango bitabiriye iki gikorwa basaga 1000, bamwe muri bo bavuga ko bamutoye bitewe n' ibyiza yabagejejeho, bakaba bifuza ko yakomeza kuba kw' isonga mu mibereho myiza n' iterambere ryabo.

Mu matora yakozwe buri wese yandika ku gapapuro ke, ku bwiganze bw'amajwi 100%, ni ukuvuga abanyamuryango bagera ku 1170, bemeje Paul Kagame nk'umukandida, ugomba kuzamuka ku rwego rw' umujyi wa Kigali, akazabahagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Aba banyamuryango bavuga ko hari byinshi bashingiraho baha icyizere Paul Kagame ngo azabahagararire mu matora y'  umukuru w'igihugu. Rutayisire Augustin, umunyamuryango muri Kicukiro, yagize ati "Nubwo napfuye amaso kubera urugamba, ntacyo atangejejeho. Ntago yaretse ngo nandagare ku muhanda, hari ibyo angenera ku kwezi, yanyubakiye inzu, yampaye inka. Ntacyo atakoze, akomeze yubake u Rwanda"

Mu Karere ka Gasabo abanyamamuryango ba RPF Inkotanyi bagera ku 833 nibo bitabiriye inteko rusange yabo yabaye kuri uyu wa gatandatu.

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi basabwe kandi kuzuza ibisabwa byose birimo gushaka indangamuntu kubatazifite no kwiyandikisha kuri liste y'itora kugirango bazashobore kwitabira amatora mu bwisanzure.



Muhire Callixte

IKIPE NITSINDA TUKURINYUMA MUZEHE WACU Jun 03, 2017


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura