AGEZWEHO

  • Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu – Soma inkuru...
  • Guhisha imibiri y'abazize Jenoside bifitanye isano n'ingengabitekerezo yayo- Dr Bizimana – Soma inkuru...

Inteko yagize ikiganiro nyunguranabitekerezo ku mirasire yangiza

Yanditswe Nov, 27 2017 20:45 PM | 3,628 Views



Abakoresha ibyuma byifashisha imirasire yangiza nk’ibikoresho byo kwa muganga n’ibyifashishwa n’abacunga umutekano mu gusaka abinjira ahantu runaka, barasabwa kubikoresha neza kugira ngo bitagira ingaruka ku buzima bw’abantu. Ibi byagarutsweho mu kiganiro nyunguranabitekerezo umutwe w’abadepite wari watumiyemo inzego zirebwa n’ikoreshwa ry’iyi mirasire yangiza zirimo na minisiteri y’ibikorwa remezo.

Iki kiganiro nyunguranabitekerezo cyari kigamije kurushaho gusobanukirwa n'imiterere y'imirasire yangiza kugira ngo hanozwe umushinga w'itegeko ryo kurinda ingaruka zo muri urwo rwego.


Prof Remy Wilson Bana, umwarimu muri kaminuza y'u Rwanda, yasobanuriye abadepite ko iyi mirasire yangiza ikoreshwa mu buvuzi, mu gucunga umutekano, mu kwica udukoko twangiza ibihingwa n'ahandi. 

Irangashingiro ry'uwo mushinga w'itegeko rikaba ryari ryaremejwe n'inteko rusange y’umutwe w'abadepite mu kwezi gushize, ariko rikaba ryarashyikirijwe komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi kugira ngo irisuzume ingingo ku yindi, noneho rizatorwe rimaze kumvikana neza.

Inkuru mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)