AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Inyingo ku musaruro ushobora kuva ku migano mu kuzamura ubukungu bw'igihugu

Yanditswe Sep, 28 2017 22:09 PM | 6,400 Views



U Rwanda ruri gukora inyigo ku gihingwa cy’imigano kugirango nayo igire uruhare mu kuzamura umusaruro ukomoka ku mashyamba. Uretse kuba imigano irwanya isuri, bamwe mu baturage bayikoramo ibikoresho binyuranye bavuga ko ari igihingwa gikwiye kwitabwaho kuko umusaruro uvamo wahinduye imibereho yabo.

Kugira ngo imigano imenyekane kurushaho, harimo gukorwa inyigo izafasha kumenya umutungo w'imigano u Rwanda rufite, ubuso iteyeho n'ubwoko bwayo, ndetse n'ubwoko bw'imigano buberanye n'ikirere cy'u Rwanda. Umuyobozi Mukuru w'ikigo gishinzwe ubutaka n'amashyamba Prime Ngabonziza yagize ati, "Dufite hegiteri zigera hafi 800 ziteyeho imigano. Ariko iyo ugiye kureba, ese iyo migano isarurirwa igihe, ese iyo migano iyo isaruwe nta kindi cyakorwamo, uretse intebe cyangwa se ameza? Cyane ko twumva ko mu bindi bihugu hari ubwoko bw'imigano iribwa. Ese iyo migano iribwa, hano mu Rwanda ntabwo yahera? Ese imigano ikorwamo ibindi bintu by'agaciro, twebwe ntitwayitera, noneho tugashyigikira na gahunda ya leta yo gukoresha ibyo twikoreye twebwe nk'abanyarwanda?


Biteganyijwe ko inyigo iri gukorwa ku migano izaba yarangiye mu kwezi gutaha kwa 10, ariko imigano yo imaze igihe ihingwa inakorwamo ibikoresho binyuranye. Abatangiye kuyibyaza umusaruro bakaba bavuga ko umugano ari igihingwa kibyazwamo ibikoresho binyuranye, kandi bikaba bibatunze. 

Hirya no hino mu gihugu hagiye hahingwa imigano, ndetse ikaba inatuburwa kugira ngo haboneke ingemwe nyinshi kurushaho. Umuyobozi Mukuru w'ikigo gishinzwe ubutaka n'amashyamba Ngabonziza Prime akomeza avuga ko hari na gahunda yo gukorana n'abashoramari, kugira ngo umusaruro w’imigano urusheho kwiyongera. Muri rusange, amashyamba yinjiza hagati ya 13% na 15% mu bukungu bw'igihugu, guteza imbere imigano bizarushaho kuzamura uwo musaruro.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama