Yanditswe Sep, 13 2017 19:58 PM | 4,355 Views
Abayobozi bakuriye iperereza rya
Gisirikare mu bihugu bigize umuryango wa Afrika y’iburasirazuba bari kuganira
uburyo barushaho gukomeza ubufatanye mu kubumbatira umutekano n’ubusugire
bw’ibihugu 6 biwugize. Ni mu nama yabahurije mu karere ka Rubavu igamije
gukumira cyane cyane imitwe yitwaza intwaro nka FDLR, Al-Shabaab n’indi
ihungabanya umudendezo w’abaturage.
Abayobozi b’inzego z’iperereza rya gisirikare zo mu bihugu bigize Umuryango w’Africa y’Iburasirazuba bari kuganira ku bufatanye mu kubumbatira umutekano n’ubusugire bw’ibihugu 6 biwugize.
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira
ku butaka Maj Gen. Jacques Musemakweli yavuze ko umutekano ari inkingi ikomeye kuko aho utari nta mahoro nta n’iterambere
byagerwaho, abasaba ubufatanye mu gukumira no kurwanya icyawuhungabanya. Yagize ati, "...akarere gakomeje
kubangamirwa n’ibikorwa by’iterabwoba nka Al-shabaab n’indi mitwe yitwaje
intwaro nka Fdlr, ADF/NALU ndetse n’indi. Muri iyi nama ni byiza ko mu
biganiraho mu gafata ingamba zo kurwanya iyi mitwe ikomeje guhungabanya ubuzima
bw’abaturage."
Sudani y’Epfo yitabiriye bwa mbere iyi nama, ngo isanga aya ari amahirwe itakwitesha mu gusangira n’abandi ubunararibonye mu kubungabunga umutekano w’abaturage.
Iyi nama y’abashinzwe iperereza rya gisirikare izamara iminsi 3 iteraniye mu karere ka Rubavu, iy’ubushize yabereye muri Zanzibar.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
1 hour
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru