Yanditswe Apr, 05 2018 20:05 PM | 16,544 Views
Kugira ngo inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zandikwe burundu ku rutonde rw'umurage w'isi rwa UNESCO, uruhare rwa buri wese rurakenewe, kuko izo nzibutso ari ibimenyetso bigaragaza amateka ya Jenoside, bihinyuza abayihakana cyangwa bayipfobya. Ibi ni ibyagarutsweho mu kiganiro nyunguranabitekerezo kuri gahunda go kwandikisha inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye muri sena kuri uyu wa kane.
Inzibutso zashyikirijwe ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku bumenyi, uburezi n'umuco UNESCO kugira ngo zandikwe mu murage w'isi ni urwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Nyamata mu karere ka Bugesera, urwa Bisesero muri Karongi n'urwa Murambi i Nyamagabe. Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG Dr. BIZIMANA Jean Damascene avuga ko izi nzibutso nizimara kujya mu murage w'isi bizagira akamaro gakomeye. Ati, "Bizafasha ko amateka y'izi nzibutso ashyirwa mu mfashanyigisho UNESCO itanga ku isi yose, azashyirwa mu mfashanyigisho z'amashuli, byigishwe muri za kaminuza n'ahandi, byigishwe nk'isomo ry'amateka. Icya kabiri, ni no kudufasha guhangana n'abahakana n'abapfobya. Ni indi ntambwe tuzaba duteye."
Perezida wa sena Bernard Makuza yasabye ko mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24, hazibandwa no ku kubungabunga inzibutso, nk'ibimenyetso bya jenoside. Yavuze kandi ko kuzandikisha mu murage w'isi, bizaba isomo ku mahanga. Yagize ati, "Nta gushidikanya ko inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ibimenyetso byivugira by'amateka ya Jenoside. Zikaba zigomba rero kubungabungwa, kandi nk'igihugu twasanze hari zimwe muri zo zakwandikwa nk'umurage w'isi, zikigirwaho amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk'ingaruka mbi z'imiyoborere ishingiye kuri politiki y'ivangura, amacakubizi n'urwango."
Kugeza ubu, izi nzibutso zanditswe
ku rutonde rw'agateganyo rwa UNESCO. Kugira ngo zemerwe burundu, ibikorwa
by'iterambere ntibigomba kubangamira aho ziherereye, hagomba kubaho kubungabunga
ibidukikije no gukomeza kugaragaza umwihariko n'umwimerere wazo. Biteganyijwe
ku itariki ya 1 gashyantare 2019, ari bwo u Rwanda ruzoherereza UNESCO
inyandiko ya burundu isaba kwemera izi nzibutso mu murage w'isi.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru