Yanditswe Oct, 24 2016 17:09 PM | 2,032 Views
Mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga y'iminsi 3 ihuriyemo abaganga b'inzobere mu gupima indwara binyuze muri za laboratoire, iyi nama mpuzamahanga yakiriwe bwa mbere n'u Rwanda. Yitabiriwe n'intumwa ziturutse mu bihugu birenga 15 bya Afurika byibumbiye mu muryango APECSA ndetse n'abo mu bindi bihugu.
Izi mpuguke zikaba zemeza koiyo indwara itasuzumwe neza ngo imenyekane, kuyivura nabyo usanga
bigorana.
Bimwe mu biganirwaho harimo gufasha abaturage kubona laboratoires zitanga services nziza no kongera umubare w' abaganga bapima indwara .
Dr. Fabien Ntaganda umwe mu baganga bapima indwara muri za Laboratoires avuga ko iyo hatabaye gusuzuma indwara neza ngo zimenyekane, usanga kuzivura bigorana.
Ministre w'ubuzima, Docteur Diane Gashumba watangije iyi nama y'iminsi 3 ku mugaragaro, yavuze ko gupima indwara ari ibintu usanga bihenze mu bihugu bimwe na bimwe by'Afurika. Mu Rwanda ngo Laboratoire zihari zigomba gufasha mu kugirango indwara zimenyekane hakiri kare..
Ishami ry'umuryango w' abibumbye ryita ku buzima OMS ryo ryagaragaje ko buri mwaka muri Afurika yo munsi y' ubutayu bwa Sahara, miliyoni 12 z'abaturage bapfa bazize indwara zitamenyekanye. Ikindi ngo ni uko imfu zituruka ku ndwara zitandura zamenyekanye zitinze nazo zigenda ziyongera.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru