AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Inzobere z'abaganga bo mu bwongereza bavuye abaturage barwaye Hernia

Yanditswe Mar, 06 2017 16:32 PM | 1,647 Views



Kuva kuri uyu wa mbere, abantu bagera kuri 80 bafite ibibazo byo mu  muhogo, mu mazuru, mu matwi no mu kanwa ndetse n'abafite uburwayi mu nda bizwi kw' izina Hernie batangiye kubagwa uburwayi bafite.

Ni  ku bufatanye bw' ibitaro bya Kaminuza bya Kigali n'itsinda ry'abaganga baturutse mu gihugu cy' ubwongereza, bo mu muryango Rwanda Legacy of Hope.

Ubuyobozi bwa CHUK  buvuga ko  kuza kw'amatsinda nk aya bifasha mu kugabanya umubare munini w'abarwayi baba bategereje kubagwa kuko kuri ubu bari bafite abagera kuri 300 bategereje kubagwa bene ubu burwayi. Bamwe mu barwayi  baje kugirango babagwe bavuga ko bafite ikizere cyo gukira uburwayi bukomeye bari bafite.

Ikiguzi ku murwayi umwe wa Hernie aramutse abagiwe mu gihugu cy' ubwongereza, ngo ni miliyoni 2 zisaga z'amafaranga y'u Rwanda, mu gihe mu ndwara zo mu myanya y'ubuhumekero ari miliyoni zisaga 4.

Uretse mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, itsinda ry'abaganga baturuka mu bwongereza rirakorera  no mu bindi bitaro bigera kuri 5 byo hirya no hino mu gihugu, aho muri rusange bagomba kubaga abarwayi bagera kuri 250, bose bakaba bazabagwa ku buntu.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama