AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Inzu z'icyitegererezo mu karere ka Kicukiro zatangiye kubakwa

Yanditswe Jan, 06 2017 12:44 PM | 2,780 Views



Akarere ka KICUKIRO karatangaza ko mu kwezi kwa gatandatu kazaba gafite umudugudu w'icyitegererezo uri mu gace k'icyaro ka AYABARAYA.

AYABARAYA ni agace k'icyaro ko mu karere ka KICUKIRO gaherereye mu murenge wa MASAKA. Muri aka gace niho harimo kubakwa umudugudu w'icyitegererezo ugizwe n'inzu 10 zo guturamo buri imwe igizwe n'inzu 4. Hazubakwa n'ivuriro, irerero, isoko rya kijyambere, agakiriro ndetse hanavugururwe ishuri ryisumbuye rihasanzwe.

Umudugudu w'icyitegererezo wa AYABARAYA uzuzura utwaye amafranga y'u Rda asaga miliyari 2.

Umuyobozi w'akarere ka KICUKIRO Dr Jeanne NYIRAHABIMANA avuga ko bafatanyije n'indi miryango biteze ko mu kwezi kwa 6 ibikorwa remezo byinshi bizaba byararangiye.

Uyu mudugudu w'icyitegererezo uzubakwa kuri hegitari 25, ingengo y'imari ukazubakwa ku bufatanye bw’akarere ka Kicukiro na  World vision, water for people ndetse na bamwe mu baturage bo mu karere ka KICUKIRO. 

Inkuru mu mashusho:




Jmv

Kicukiro n'imbanzarugamba ihora kw'Isonga Jan 09, 2017


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage