Yanditswe Sep, 26 2017 21:04 PM | 6,966 Views
Ubutabera bwo mu Bufaransa mu mujyi wa Paris bwatangaje ko bwashyizeho abacamanza 3 bagiye gukora iperereza ku ruhare rwa banki ya BNP Parisbas mu kugura intwaro zakoreshejwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki cyemezo kikaba kije nyuma y’amezi 3 imiryango Sherpa (CPCR) na Ibuka France ,batanze ikirego ku ruhare rw’iyi banki mu bwicanyi bwatwaye imbaga y'inzirakarengane zirenga miriyoni.
Amafaranga angana na miriyoni irenga y'ama euro hafi miriyari y'amanyarwanda niyo yagaragajwe mu kirego cyatanzwe n' iyi miryango iharanira inyungu z'abacitse kw'icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 94 mu gihugu cy' ubufaransa.
Iyi miryango ivuga ko iyi Banki yo mu bufaransa ya BNP PARIBAS yayatanze mu kugura intwaro ibisabwe na banki nkuru y' u Rwanda binyuze kuri Col. Bagosora. Maitre Richard Gisagara, umunyamategeko mu rugaga rw’aba avoka i PONTOISE mu mujyi wa Paris yavuze ko nyuma y'amezi 3 iki kirego gitanzwe bishimiye ko hashyizweho itsinda ry'abacamanza bo gukusanya ibimenyetso .
Usibye umugambi w'ubwicanyi warugambiriwe mw' igurwa ry' izi ntwaro, Dr Jean Damascène, umunyabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu ishinzwe
kurwanya Jenoside CNLG, avuga ko ibi binyuranyije n' ibihano umuryango
w'abibumbye wari warafatiye u Rwanda muri ibyo bihe.
Nyuma y' imanza z'abanyarwanda nka Tito Barahira na Octavien Ngenzi ndetse n' izindi dosiye zitegereje ,ni ku nshuro ya mbere ubutabera bw' ubufaransa bugiye gukurikirana urwego cyangwa abantu bafite ubwenegihugu bw'ubufaransa muri dosiye zifitanye isano na Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru